
SUD-KIVU, CONGO – Imirwano yongeye kandi kugaragara hagati y’ingabo zigihugu n’inyeshamba. Izi ntambara zatumye abaturage bagera ku bihumbi mirongo itanu (50,000) bakurwa mu byabo hagati y’ukwezi kwa cenda n’ukwa cumi mu duce twa Fizi ,Uvira, Shabunda ndetse na Kalehe.
Iyi ni imibare yaraye itangajwe n’inama y’imiryango irengera agateka ka kiremwa muntu yabereye i Bukavu ku munsi w’ejo hashize nagatanu ku minsi 20/10/2017.
Iyi nama kandi ivuga ko abantu bagera 3,6000 aribo bavuye mu byabo:
- Umubare w’abavuye Fizi urasaga 2,000.
- Umubare w’abavuye Uvira urasaga 3,400.
- Umubare w’abavuye Kalehe bagera kuri 10,000 ndetse n’ahandi hanshi mugihugu hagati.
Iyi nama kandi ikaba yemeza ko hari n’abandi bo muri zone ya Shabunda batakiri mu byabo.
Biravugwa kandi ko imirwano iheruka, ubwo ingabo za FARDC zataniye mu mitwe n’inyeshamba za mai mai ariyo yateye abaturage guta ibyabo ndetse bakanahunga.
Abana bagera kuri 20% nibo babashije kubona uburyo basoma mu gihe 80% zabaturage bahunze kandi bose bose bakaba bakoresha amazi mabi abatera indwara zitandukanye.