BOMA, CONGO – Hari mu ijoro ryakeye ku minsi 21/06/2018 ubwo abantu batabashije kumenyekana bateye inzu nkuru y’itangazamakuru, Radio Television Boma (RTB). Aha ni mumuji wa prince ya Kongo Central.
Nkuko bamwe mu bayobozi bashinzwe inzego z’umutekano babivuga, iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo bamenye neza impamvu yatumye aba bagizi banabi basahura iyi nzu y’itangaza makuru.
Hari nijoro ubwo aba bagizi ba nabi bibye ibi byuma, ariko igitangaje ngo nuko bisa nkaho batari bafite umugambi wo kwica ahubwo ko intego yabo kwari gusahura no kwiba iyi nyumako nkuko byatangajwe na Tony Kamba Koffi, umuyobozi ukuru wa RTB, inzu yasahuwe n’abagizi ba nabi.
Biremezwa neza ko aba bose bari bitwaje imbunda kandi bibye ibikoresho by’itangaza makuru hafi ibice 65%.
Nkuko Tony yakomeje kubisaba abayobozi b’inzego z’umutekano, aravuga yuko yizeye ko aba bakoze aya mahano bazafatwa kandi bazakurikiranwa n’ubutungane.