Ese ikabazo cyo mu Bijombo ntigishobora gufatira akarere ka Minembwe?

0
114

BIJOMBO, CONGO – Nakane ku minsi 21/06/2018 nibwo habaye inama ku biro bikuru bya posta ya Minembwe. Iyi nama yahamagajywe n’umukuru wa posta ya Minembwe, Shefu Gadi Mukiza Nzabinesha kugirqa ngo bigire hamwe ikibazo c’intambara igize iminsi iri kubera mu karere ka Bijombo.

Uyu muyobozi, Shefu Gadi yabwiye abanditsi n’abanyamakuru ko imirwano ibera mu bijombo nta nyungu ifitiye akarere uretseko abantu bakomeje gupfa no kubura ibyabo. Amwe mu magambo yakomeje kugarukwa ho muri iyi nama, ni ku kibazo cy’impuzi zikomeje kwiyongera mukarere ka Minembwe. Shefu Gadi yavuze ko bagomba kunvisa abatuye mukarere ka Bijombo uburyo Abanyaminembwe babayeho nta macyakubiri y’amoko; bityo nabo bakaba basabwa kubana mu mahoro bakareka amacyakubiri.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama ni abayobozi b’imihana itandukanye yo muri zone ya Fizi ndetse n’Itombwe (Mwenga), abandi bari batumiwe muri iyi nama ni bamwe mu bayobozi b’amatorero atandukanye mukarere hose.

Gusa, tubamenyeshe ko iyi nama ibaye nyuma yaho ingabo za leta ya Congo (FARDC) zamaze kugera k’ubutaka bwa Bijombo . Uyu munsi nakane nibwo izi ngabo za leta yageze mu Bijombo kugira zishobore kumvisa abaturage guhagarika intambara. Izi ngabo za leta zaje zituruka Uvira aho zoherejwe na leta kugira ngo zishobore gukemura iki kibazo cy’amakimbirane hagati y’amoko atuye mukarere ka Bijombo.

Ibi bikaba byateye icyizeye mu baturage batuye aka karere ko umutekano muri gurupema ya Bijombo ugiye kongera kugaruka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here