SAN ANTONIO: Abantu batanu barimo umwana w’imyaka 5 bakomerekejwe n’amasasu….

0
151

SAN ANTONIO, TEXAS – Hari mu ijoro ryakeye niyinga ku minsi 18/02/2018 ubwo abantu bari muri restaurant (Texas Roadhouse restaurant), kurya nkuko bisanzwe ubwo umuntu witwaje imbunda yinjiye mo agatangira kurasa abari muri nzu icuruza ibyo kurya, Texas Roadhouse restaurant.

Nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano, hari ku gihe c’isaha zibira za nijoro (8:45 p.m), aya ni amasaha iyi restaurant iba igikinguye. Uwitwaje imbunda yari ahagaze hanze ya restaurant  ubwo yarasaga amasasu menshi cane, ndetse amwe yinjiye muri  mu madirisha ya restaurant ubwo umwana w’imyaka iatanu yarashwaga.

Usibye uyu mwana wenyine amasasu yafashe, abandi bo bakomeretse bashaka kwihisha ndetse abandi bashaka guhunga ubwo bagiye bakomeretswa n’intebe zo muri restaurant. Nyuma yo kuraswa no gukomereka, aba bose bahise bajanwa kwa muganga kugira ngo bashobore kuvurwa kuko biravugwa ko babiri aribo bakomeretse cane, ariko abandi bo bakomeretse buke. Muri abo bababaye harimo uyu mwana w’imyaka itanu ndetse n’undi musore uri mu myaka ya za mirongo ibiri (20’s).

Police ishinzwe kurinda umutekano mumuji wa San Antonio iravuga ko uyu wakoze aya mahano bakihaye mabushakisha, dore ko yari yambaye ico bita mask (yipfutse mumaso kugira ngo atamenyekana). Nyuma yo gukora aya mahano, uyu wari witwaje imbunda yahise yiruka aherekeye hetel yitwa Holiday Inn Express.

Abashinzwe umutekano bagerageje kumushakisha ntibamubona. umuvugizi wa Police mu muji wa San Antonio, William McManus yagize ati:

Iki gitero kirasa nkaho cari categuwe n’uyu wakoze aya mahano, kuko arasa n’umuntu wari uzi neza uwo yahigaga kuko yamenye aho uwo yahigaga ari. Gusa ntituzi neza uwo uyu muntu yahigaga, ariko ibimenyetso byose byerekana ko uyu muntu yari azi neza aho umwanzi we ari. Abakomeretse bose baravukana niyo mpamvu dukeka ko hari uwo yahigaga muri bo. – William McManus –

Kugeza kuri none iperereza rirakomeje mumuji wa San Antonio kuko ngo uyu wakoze aya mahano amenyekane kandi avuge n’impamvu yamuteye gukora ibi bikorwa.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here