KINSHASA, RDCONGO – Hashize iminsi itarimikeya abaturage bo mu ntara ya Bandundu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo batabarije guverinoma ko hagaragaye abantu bigira aborozi nyamara kandi bafite nibirwanisho ndetse n’amatungo yabo akaba arimo ubumara ugamije kwica abanyagihugu.
Abaturage batandukanye muri Congo bakomeje kwemeza izi nkuru ku mbuga nkoranyambaga ndetse bashinja umukuru wigihugu Joseph Kabila kuba arinyuma yaba bantu bitwaga ko ari abacanshuro bagamije guhungabanya umutekano wigihugu ndetse abamwe mu baturage bakaba baravugagako abungeri baragira aya matungo bakomeje inzira igana i Kinshasa .
Ib byatumye iki kibazo kigera munzego zigihugu zibishinzwe doreko cageze no muntego ishinga amategeko.Bamwe mu ntumwa za rubanda bagize ico bakivugaho mu gihe carikikimenyekana ndetse nigihe cakomeje kugenda congera ubukana.
Imurenge.com yifuje kumenya aho iki kibazo gihagaze ndetse nuburyo kimeza kugeza ubu doreko cavugishije igihugu coze haba kuri rubanda ndetse n’abamwe mu bategetsi .
Ku murongo wa telephone, twabashije kuganira n’umuyobozi wabungeri babarizwa muririya ntara bwana Gad Mukiza Mudakuka uri i Kinshasa kuva mu mpera ziri yinga rishize ku riki kibazo.
Bwana Gad yavuzeko akigera i Kinshasa yabonanye n’abadepite bose bakomoka muri kivu yamajepfo, nyuma yaho yakomeje isafari ye aja aho inka ziri ndetse abadepite bo muri Bandundu babashije kubona izi nka aho zriri nabazirimo.
Aba badepite babashije kunyurwa nubusobanuro bahawe ndetse babasha kwifashisha itangazamakuru mu kumvisha abaturage ko amakuru bahawe mbere atariyo ndetseko aba baragiriye Bandundu ari abenegihugu ndetse bafite uburenganzira bwo kororera hariya.
Umuyobozi wa Bndundu yabashije gusura ahakorerwa ubu bworozi nawe yemezako aba baturage bafite uburenganzi kimwe nabandi baturage bose korora nogukorera ubucuruzi muriyi ntara.
Ku munsi wejo nibwo bwana Mukuza Gad Mudakuka yabonanye numuyobozi w’inteko ishinga amategeko muri Congo nawe akaba yaranyuzwe n’ubusobanuro yahawe.
Bwana Gad yabwiye Imurenge.com ko kugeza ubu aborozi barihariya barenga 20 ndetse namashyo yinka akaba agera muri 7.
Kugeza ubu umuyobozi wintego ishinga amategeko muri Congo akaba yategetseko inka zisubira aho zarizahitiye, bwana Mudakuka akaba avugako kugeza ubu batekanye kandiko umubare waborpzi ushobora kwiyongera mu gihe inka zakomeza gushima kariya karere.