KIZIBA, RWANDA – Hari hashize igihe kitari gito impunzi z’Abakongomani zicumbikiwe na leta y’Urwanda mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ariko mu gitondo c’uyu munsi zazindutse zigaragambya aho zafashe urugendo, zizinduka ku biro bya HCR. Amakuru atugeze ho aravuga ko ubu izi mpunzi zazinze ibintu byo zerekeza muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu ca babyaye.
Ubwo twavuganaga n’umukuru w’inkambi ya Kiziba, Mathias Hitimana yavuze ko izi mpunzi zari zimaze igihe zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba zitishimiye na gato icemezo leta y’Urwanda yari yafashe. Bija gutangira byatewe n’igabanywa ry’amafaranga buri mpunzi yakiraga buri kwezi, byavuye ku madorali icenda ($9) rikagera ku madorali atandatu n’ ibice birindwi ($6, $7) maze bigatangirana n’umwaka wa 2018.
Iri tangazo ryavuye mu rwego rwa WFP/Rwanda (World Food Program) ntago ryashimishije na busa izi mpunzi n’ ubundi zitari zibayeho neza nkuko zibyivugira. Izi mpunzi ntabwo zishimiye na Gato iki cemezo cafashe nibwo zafashe icemezo co kuzinga ibyabo zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ngo zirekurwe zitahe muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Minisiteri y’Impunzi no kurwanya ibiza, Rwahama Jean Claude, yavuze ko iyi myigaragambyo yakozwe n’impunzi yari ishingiye ku kibazo zivuga ko ari imibereho yabo yahindutse kuko ngo batagihambwa inkunga inkunga ihagije yo kubabeshaho neza kuko ngo iyo bari basanzwe bahabwa ubu yagabanutse.

Impunzi z’Abakongomani zikaba zafashe ikirere zerekeza muri Republika Iharanira Demorkrasi ya Congo, ariko mbere yuko izi mpunzi zigenda, Police yakomeje kubitanga imbere.
Ubwo police yabitangaga imbere haje kuva mo intambara itoroshe ubwo izi mpunzi zagerageje kwirwana ho zikoresheje amabuye. Hari abantu bamwe bakomerekeye muri iyi mirwano ya Police n’izi mpunzi.
Reba uko byari byifashe:
Ariko muri injiji kweri? Ngo babarashe babamaze iyo babarasa suko uba uravuga sha!!!!nubundi baca umugani ngo ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi.ariko niba hari nubashuka ntimuza gutinda kubona ko mwibeshye basha