Tumenye indwara ya Diyabete yubwoko bwa 2 (TYPE 2)…

0
406

Nkuko twabibasezeranyije mu gice cya mbere cyavugaga kuri iyi ndwara, reka ubu tubagezeho ibyerekeye Diyabete y’ubwoko bwa 2 (type 2);  kugira ngo tumenye aho itandukaniye n’iy’ubwoko bwa mbere, ariko cyane cyane turusheho twese  kuyirinda, dore ko ari yo abantu bakunze kurwara cyane kurusha iy’ubwoko bwa mbere.

Diyabete y’ubwoko bwa 2 iterwa ni iki?

Iterwa n’uko urugingo rwo mu nda rwitwa impindura (pancreas) rutakibasha kuvubura umusemburo uhagije witwa insiline, uyu musemburo ni wo utuma isukari yinjira muturemangingo (cells/cellules), kandi ukayishyira ku rugero rukwiye, ntibe nyinshi mu maraso. Mu gihe uyu musemburo wa insiline utagikora neza, isukari iba nyinshi mu maraso, ubwo umuntu akaba arwaye indwara ya diyabete cyangwa y’isukari nkuko bamwe bayita. Nta muti uyikiza uraboneka, ariko ubashije kurya neza,  ni ukuvuga kurya ibiryo muganga yagutegetse no gukora imyitozo ngororamubiri,ukagira ibiro biringaniye wabana nayo ntihagire icyo igitwara, ariko ibi tuvuze bitabashije gushyira isukari ku rugero.

rukwiye, muri icyo gihe bisaba ko ufata imiti yayo, harimo gufata umuti wa insiline. 

Uko bapima amaraso…

Ibimenyetso byayo ni…

Ibimenyetso bya Diyabete y’ubwoko bwa 2 ni ibi bikurikira: Inyota nyinshi, kwihagarika incuro nyinshi, gusonza cyane, kunanuka, gucika inteke, kutabona neza,  hari aho umubiri wirabura cyane nko kw’ijosi no mu kwaha (ku bantu bamwe).

Ni bande bashobora kuyirwara?

Abantu bashobora kuyirwara  ni:

  • Abantu babyibushye cyane ( bafite ibiro byinshi), kuko iyi ari yo mpamvu nyamukuru itera Diyabete y’ubwoko bwa 2. Ariko nanone ntibivuze ko  abantu bose babyibushye cyane bayirwara (bamwe barayirwara, abandi ntibayirware).
  • Abantu bafite ibinure ku nda:  Abantu bafite ibinure ku nda (bafite inda nini) na bo baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara kurusha ababifite ahandi ku mubiri nko mu bibero cyangwa ku mabuno.
  • Abadakora imyitozo ngororamubiri.
  • Ufite umubyeyi cyangwa umuvandimwe wayirwaye.
  • Abirabura, Abo muri Aziya ,Abo muri Amerika yepfo (Hispanics), Abanyamerika kavukire ( American Indians); ku bw’  impamvu itaramenyekana neza, bakunze kuyirwara kurusha  Abazungu rutuku.
  • Abantu basagije imyaka 45, ariko n’abana babyibushye cyane ( obese) nabo bashobora kuyirwara.
  • Abantu bagira urugero rw’isukari nyinshi mu mubiri (prediabetes), (ariko iba itaritwa diyabete nyirizina) , nabo baba bafite ibyago byo kuzayirwa.
  • Abagore bakunze kugira urugero rw’isukari ruri hejuru   (gestational diabetes) mu gihe batwite ( bafite inda), nabo bashobora kurwara iyi Diyabete y’ubwoko bwa 2.

Izindi ndwara ziterwa na Diyabete y’ubwoko bwa 2.

Hari izindi ndwara (complications) ziterwa n’uko umuntu arwaye Diyabete y’ubwoko bwa 2. Izo ndwara n’umuvuduko w’amaraso, indwara y’imitsi (ku abagabo, igitsina gishobora kudafata umurego mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina), impyiko, kutabona neza, kutumva neza, n’ibisebe bishobora gutuma baca ukuguru (cyangwa amaguru yombi). 

Uburyo bwo kuyirinda.

Ku bantu bose no ku muntu  waba ufite uwo mu muryango we yarayirwaye (kuko ari imwe mu mpamvu zatuma nawe uyirwara), ushobora kwirinda Diabete y’ubwoko bwa 2 ukoze ibi bikurikira :

  • Kurya neza wirinda ibiryo birimo ibinure byinshi.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri nko kugendesha amaguru, kugendesha igari, koga cyangwa indi myitozo itandukanye,  byibuze iminota 30 ku munsi,
  • Kugabanya ibiro: Ku abantu bafite ibiro byinshi, ngo ubashije kugabanya 7% y’ibiro ufite, byakurinda ibyago byo kurwara Diyabete y’ubwoko bwa 2.

                           – Kwirinda Biruta Kwivuza –

Source:www.mayoclinic.org

Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here