Impyiko zigira akamaro ko kuyungurura umwanda mu maraso n’amazi adakenewe mu mubiri, maze bigasohorwa binyujijwe mu nkari. Iyo uwo mwanda udasohowe, ahubwo ugakomeza kwirundanya mu maraso, umuntu arwara impyiko. Ubundi, ntabwo iyi ndwara ihita igaragara, ikomeza gukura bucece ikagaragara imaze gukura. Twongere twibutse abasomyi bacu ko impyiko, umwijima, ibihaha, umutima n’ ubwoko ari ho ubuzima bw’ umuntu buzingiye.Mu ndimi z’abanyamahanga izo ngingo zitwa (Organes vitaux/vital organs). Bivuga ko ari zo zibumbatiye ubuzima bw’umuntu. Kugira ngo ubyumve neza, bagukuyeho ukuguru cyangwa ukuboko ubuzima bwakomeza; ariko bagukuyemo ubwonko, cyangwa ibihaha bwahagarara.
Indwara y’ impyiko iterwa n’ iki ?
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera indwara y’ impyiko ni izi zikurikira: Indwara ya diyabete n’umuvuduko w’amaraso ni byo bikunze gutera iyi ndwara, mbese bibiri bya gatatu (2/3) bya yo biterwa n’izi ndwara tuvuze. Kunywa itabi, umubyibuho ukabije, imiterere (structure) y’impyiko itameze neza, na zo n’izindi mpamvu zitera indwara y’impyiko. Abandi bagira ibyago byo kuyirwara kurusha abandi ni Abirabura n’abakomoka muri Aziya. Ikindi, abantu bakuze bakunze kuyirwara kurusha abakiri bato. No kuba hari uwo mu muryango wawe wayirwaye nabyo byongera ibyago byo kuba wayirwara.

Ibimenyetso by’indwara y’impyiko
Ibimenyetso by’indwara y’impyiko ni ibi bikurikira : Isesemi no kuruka, kubura appétit , umunaniro no gucika intege, kudasinzira neza, kubyimba ibirenge no mu butenge, kugira ibinya mu ijoro ,kubabara mu gituza, guhumeka nabi (gusamira umwuka hejuru) umuvuduko w’amaraso, no kwihagarika inshuro nyinshi cyane cyane mu ijoro.
Wakwirinda indwara y’impyiko ute?
Wakora ibi bintu bikurikira kugira ngo ugabanye ibyago byo kurwara impyiko:
- Kugira ibiro biringaniye: Bisaba kugabanya kurya ibiryo birimo ibinure byinshi no kujya ukora imyitozo ngororamubiri.
- Niba urwaye diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso, ugomba kwiyitaho cyane wivuza no kugendera ku nama za muganga kugira ngo izi ndwara zitagutera ibyago byo kurwa n’ impyiko na yo
- Kureka itabi
– Kwirinda Biruta Kwivuza –
Source : www.mayoclinic.org
Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa