Umubare w’inka zibarizwa mu misozi miremire ya Minembwe ukomeje kugabanuka cane…

0
222

MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma yaho intambara zitakivugwa muri zone ya Minembwe, biravugwa yuko umubari w’inka wagabanutse ugereranyije n’umubare w’inka zaharangwaga mbere y’intambara. Mbere y’intambara akarere ka Minembwe kabarizwaga mo umubare w’inka zirenga 354,000 ariko kubera ubwibyi no gutemagurwa kw’izi nka biravugwa yuko umubare ushoboka ubarizwa mu 68,500.

Ibi bikaba byatangajwe na Ir. Bigabo, Bigirumwami, ukuriye aborozi mukarere ka Minembwe. Ibi akaba yabivuze nyuma yo kuganira n’urubuga imurenge.com; Ir Bigabo akaba yavuze yuko umubare munini w’izi nka wagabanutse nyuma yaho inyeshamba za Mai Mai zatangiye gusahura (kwiba) no gutemagura inka nyinshi haba mu biraro ndetse n’iziragiwe n’abungeri cangwa iz’abadandaza.

Kugeza uyu munsi ubworozi bwo mu Minembwe burikugenda bwibasirwa n’ibibazo birimo kubura amasuhuriro  ndetse n’imiti yo kuvura inka zisigaye. Ir. Bigabo we akaba avuga ko umuti w’ibibazo by’izi ntambara ngo aruko leta yohaguruka kugira ngo irengere ubuzima bw’abaturage ndetse n’ibyabo batunze.

Ir. Bigabo akaba asaba leta ko yotanga ubufasha kumiti y’ubuvuzi bw’aya matungo ndetse n’umutekano wayo dore ko agenda yibasirwa n’indwara zandukira kuko ngo hagera naho abungeri bazihungisha aho zitamenyereye bityo bikazivira mo kurwara zimwe mundwara nka za Ruhaha, uburenge, agapfunya ndeste n’akaranda.

Nyuma yaho intumwa za leta zari zimaze gusura akarere ka Minembwe, izi ntumwa zasize zitanga itegeko yuko izi nka zigomba kujya mu masuhuriro aho zisanzwe zisuhurira (mu Lulenge) kandi ko umutekano wazo ugiye kuboneka.

Ubu inka zambere zamaze kugera Monda, Gakambya, Rubondo ndetse na Ngandji kandi biravugwa yuko izi nka zose zashitse yo amahoro, ariko kandi bivugwa yuko izi ntumwa zitakurikije ibyasabwe n’aba borozi mugihe izi ntumwa zari mu Minembwe.

Ingabo za FARDC zatumwe i Karambi, kwa chef Gitongo uyoboye groupement ya Basimuniaka ariko ibi bikomejye kunengwa  n’aborozi ngo nuko leta yabijeje umutekano wabo ariko hakiri ubwoba bwinshi. Aba bungeri bakaba bakomeje kugaragaza yuko badafite umutekano uhagije kugira ngo bajane amatungo yabo mu masuhuriro kuko uturere basuhuriramo inka turangwamo inyeshamba nyinshi za Mai Mai.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here