NAIROBI, KENYA – Leta ya Kenya yatangaje igitero cagabwe n’ukekwa kuba ari umwiyahuzi wa Al-Shabab. Umuturage umwe niwe waguye muri iki gitero ndetse n’aba police barinda umutekano bakomeretse ubwo umwiyahuzi yarasaga imodoka ya police.
Ministry w’igihugu ca Kenya, Mwenda Njoka yabwiye abanditsi n’abanyamakuru ko imodoka ya police yari iherekeje imodoka yo mubwoko bwa bus, yari itwaye abagenzi bari berekeje mumuji wa Mombasa ivuye Lamu yaturikijwe n’igisasu.
Leta ya Kenya ikaba igerageza guhagarika ibitero by’intagondwa bikorwa na al-Shabab bakomeje kwemera ko aribo bagaba ibi bitero hirya no hino mu gihugu ca Kenya.
Tubibutse ibi byose biterwa nuko leta ya Kenya yohereje abasirikare bayo mu gihugu ca Somalia kurinda umutekano kuva mu mwaka wa 2011. Ibi rero bikaba bitera izi ntagondwa uburakari bwinshi, bityo rero izi nyeshamba zikaba zibasira igihugu ndetse n’abaturage ba Kenya.

Aba basirikare ba Kenya boherejwe muri Somalia bakorera ubumwe bwa Afrika (African Union) bagerageza gutanga amahoro k’umugabane wa Afrika mu bindi bihugu byugarijwe n’intambara.
Tubibutse kandi ko leta ya Kenya yari yasabye police ishinzwe umutekano guherekeza imodoka zerekeje mumuji wa Lamu-Mombasa kuko iri barabara risanzwe rigabwa mo ibitero n’izi ntagondwa kuva mu myaka ishize.