Nehemie Wilonjda yibutse abaturage ba Kilembwe aho akomoka…..

0
143

BARAKA, FIZI – Burya koko ngo amazi arashuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeheho, umuyobozi wibiro(Directeur du Cabinet) bya perezida Kabila ukomoka i Baraka muri zone ya Fizi, yibutse ku munsi wakane 11/1/2018, abaturage bakarere aturukamo bazahajwe n’intambara ndetse no guhera mu mashamba.

Nyuma yaho abaturage ba Baraka muri Fizi bamaze hafi amezi 4 bari mubibazo by’intambara zatumye benshi binjira ishamba, abaturage ba segiteri ya Lulenge bakiriye imfashanyo ivuye kwa Nehemie Wilanya Wilonjda, ukomoka muri aka karere.

Imirimo yo gutanga izi mfashanyo yabaye Nakane, ihabwa abaturage ba Kilembwe muri segiteri ya Lulenge, iyi mfashanyo ikaba irimo ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro nk’impande zo kwambara ku bagore, amabase(Bassins), ndetse na Matela zo kuryamaho, Wilondja kandi yibutse gushigikira ibitaro bya Lulenge doreko yatanze inkunga y’imiti itandukanye izafasha mu buzima bwabaturage.

Wilonjda ukomoka muri aka karere yashimwe n’abaturage ba Kilembwe cane bavuzeko bishimiyeko umwana wabo yabibutse ndetse akaba yabakoreye ibikorwa by’indashikirwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here