Umuririmbyi Rose Muhando yongeye kugaragara mukibuga nyuma y’igihe kitari gito yaraburiwe irengero…

0
228

NAIROBI, KENYA – Nyuma y’igihe yaho aviriye mubitaro, umuririmbyi Rose Muhando yongeye kugaragaza imbaraga zidasanzwe aho yamenyesheje abakunzi b’indirimbo ze ko Imana yongeye kumugirira ubuntu. Ibi yabitangaje nyuma yo kongera guhura n’abaririmbyi bagenzi be kandi avuga yuko banamubaye hafi muri ibi bihe bitari bimworoheye; Rose Muhando yatangaje yuko bidatinze agiye gushira hanze indirimbo nsha yakoranye n’umuririmbyi Stephen Kasolo.

Umuririmbyi Rose Muhando na mugenzi we Stephen Kasolo…

Ibi kandi bikaba byatangajwe n’umuririmbyi Kasolo aho yabyanditse kurukuta rwe rwa Facebook abwira abakunze be yuko hari indirimbo nsha yakoranye n’umuririmbyi Rose Muhando. Rose Muhando akaba agaragara fite imbaraga ninshi kandi yongeye kugira ububyutse budasanzwe anashimira bagenzi be kuba baramubaye hafi.

Tubibutse yuko mu minsi yashize aribwo umuririmbyi Rose Muhando aribwo yashize hanze video nsha asaba imbabazi ku bakozi b’Imana ndetse n’abakunze be. Muri iyi video Rose Muhando yagize ati: “aho noba naracumuye ndabasaba imbabazi kandi nsaba n’Imana ngo imbabarire kubyo nakoze byose bidatunganye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here