UVIRA, SUD-KIVU – Ku minsi 22/04/2019 nibwo imodoka yo mubwoko bwa Hiace ya ajansi (Agence) Okapi El-Shadaï, yaritwaye abagenzi n’ibintu kuva Bukavu yerekeje Uvira yaguye mu mutego w’abagizi banabi bari bitwaje imbunda barayitwika. Mbere yuko iyi modoka itwikwa, bivugwa yuko aba bagizi ba nabi babanje kururutsa abantu bose bari bayirimo nyuma yaho babona gutwika iyi modoka; iyi modoka yatwitswe igeze ahitwa Kawizi.

Abantu bagera 18 bari mur’iyi modoka bose bayivuyemo ari bazima nkuko tubikesha umunyamakuru wa Imurenge News Agency wigereye aho iyi modoka yahiriye nyuma y’iminota mike. Bamwe mu bagenzi bari mur’iyi modoka twasanze i Kawizi, aho ibi byabereye, batubwiye ko ibi byabaye kugihe c’isaha icumi n’imwe z’umugoroba (17:00hrs) ubwo bari bageze i Kawizi bagwa mu mutego w’aba bambuzi bitwaje imbunda.
Aba bari bitwaje imbanda bahagaritse iyi imodoka basaba abantu bose kururuka ariko bagasigamo ibyo bitwaje byose. Abari mumodoka bakimara kururuka aba bagizi banabi bivugwa ko bavugaga ururimi rw’Ikirundi bahise batwika iyi modoka ndetse n’ibyari biyirimo byose.

Ubutabazi bw’igisirikare ca leta (FARDC) bwaje kuhagera butinze basanga abo bagizi banabi bamaze gufata inzira yerekeza mumisozi mire mire.
Tubibutse yuko iki kibazo c’abagizi banabi bitwaje imbunda mw’ibarabara riva bukavu ryerekeza Uvira (Route 5) kiraje ishinga abagenzi ndetse n’abatwara imodoka basanzwe barikoreramo kuko ngo benshi bamaze guhitamo kuzaza banyura inzira ya Bujumbura kuko ngo ariyo itekanye.
Mukwezi kwa kabiri, uyu mwaka w’i 2019 abatwara imodoka zitwar’abantu n’ibintu ziciye muri iri barabara bahagaritse akazi mugihe c’iminsi itatu badakora murwego rwo gusaba leta kugira ngo ihagurikire iki kibazo c’abagizi banabi bari bamaze iminsi itari mike bambura abagenzi ibyabo ndetsena bamwe bakahasiga ubuzima.