Umuryango Humura watangije umukutano uzaza uba buri mwaka.

0
121

BUKAVU, SUD -KIVU – Umuryango w’abanafunzi ba kaminuza mu ntara ya Sud-Kivu  Humura, washizeho umukutano uzaza uba buri mwaka

Kuva na kane iBukavu hari hateraniye umukutano wateguwe n’umuryango w’abanafunzi bari  muri za kaminuza zitandukanye Ibukavu “Humura”.

Uyu munsi niyinga ubwo hasozwaga uwo mukutano, umukuru w’Umurayango  humura bwana Muhimpundu Heritier hamwe n’umwungirije Nguweneza Espoir Rwakira bambwiye INA ko uyu mukutano ubaye bwa mbere kuva uyu muryango washingwa hashize imyaka hafi 20, ugiye kuzaza uba buri mwaka.

Kigabo Mitima Benjamin uhagarariye amasengesho muri uyu muryango, yagize ati: “intego z’uyu mukutano ni ukubana n’Imana, gutekereza kubibazo dufite no gushaka uko byakemuka”

Pasteur Aimable wari watumiwe kwigisha muri uyu mukutano yabwiye abar’aho ko iyo abasore batabaye maso hari ubwo  baza bakurura umuvumo mumuryango no mubgoko muri rusange, aha yatanze urugero ruri mugitabo co kubara isura 25

Igitaramo co gusoza uyu mukutano cabereye iMuhumba muri Methodiste, citabiriwa n’impuzamatorero akorera Ibukavu, abungeri n’abakirisitu bose. Uretse abayumbe, amakorari y’abanafunzi bavuye muri UEA bakunze kwita iPanzi, iyavuye iKarhale ndetse na Gisubizo/Bukavu nibo baririmbye muri uwo mukutano washojwe none niyinga iminsi 9/12/2018.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here