Umusirikare wa Congo yarashe abaturage batatu bose baturuka mu muryango umwe…

0
127

LEMERA-SUD-KIVU: Abantu bagera kuri 3 babarizwa mumuryango umwe barishwe  ahitwa Kasheke muri teritware ya Kalehe mu ntara ya Su-kivu.

Amakuru dukesha radio y’umuryango wabibumbye muri Congo ,avugako umusoda wa FARDC yinjiye munzu y’umuturage yica umugore umwe n’abana be babiri, amakuru kandi avugako mbere yuko uyu musoda ahunga yasize akomerekeje ise wabanyakwigendera ndetse nundi muhungu we .

Ku mugoroba wanakabiri igihe ingabo za FARDC zari ku burinzi  i Lemera, zabashije guta muri yombi iyinkozi y’ibibi, abasore batuye umuhana wa Lemera bamaze kumenya amakuru ko yafashwe bashatse kumukura mu maboko yabasoda ndetse bavavugako bashaka kumwica urwo yishe inzirakarengane 3, ariko igisoda nticamutanga.

Nyuma yabwo nibwo ababasore bazaniye abasoda ba FARDC imirambo yabapfuye kugirango babashingure ariko ibyifuzo byabo byatewe utwatsi nigisirikare ca Congo .

Ibi byateje imvururu nyinshi ahitwa Kasheke na Lemera ku munsi wagatatu kuburyo amasomo ndetse n’izindi shuguli bitafunguye. Umuyobozi wingabo muri kivu yamajepfo yamaze gutangazako ku bufatanye ninzego ziyoboye abaturage bagiye kohereza intumwa i Lemera kugirango zikurikirane iki kibazo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here