AMERIKA – Umutoni Rachel Wolters, ni umukobga w’Umunyamurengekazi uri mu kigero c’imyaka mirongo ibiri y’amavuka, aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukurikirana amasomo ye muri kaminuza ya New Mexico University mw’ishamyi rya Biology Pre-Medical.
Rachel abicishije mu rwandiko dufitiye kopi hano kuri Imurenge.com, yagize ico asaba abagabo, (ba Sekuru, Se wabo, na ba Nyirarume).

Yagize ati:
Ubu butumwa mbgohereje abagabo bo mu bgoko bganje bw’Abanyamurenge, mbese; ba sogokuru, ba data wacu, ba muyomba, ndetse n’abasaza bacu. Sindi umuhanga cane ngo mbashe gusobanura ijambo kurindi mu Kinyamulenge ariko ubutumwa nashatse kugeza kuri bene wacu b’igitsina gabo bushingiye ku kibazo c’uburenganzira bw’umugore.
Navuga ko kwimwe uburenganzira ku gitsina gore muri kominote yacu byatangiye kera kandi na nubu biracahari kuberako abakobwa badahabwa ijambo nkuko bikwiye.
Aha Natanga urugero k’umwana w’umukobga uherutse gupfa yishwe na Se wabo. Birababaje cane ko igitsina gore muri kominote yacu kigifatwa nabi cane, ibi bigakorwa nabo nakwita ko bagomba kuturinda cangwa kutuvuganira k’uburenganzira bwacu.
Nongeye mvuga ko hakiri gufatwa kungufu, guterurwa ku ngufu ngo bashakwe (Kubombora). Nakomeje mbivuga ko bibaje ko ibi bikorwa ba data, na ba data wacu…….. ariko bakabihishira, bakigira abere kuko aribo bakuru b’imiryango ndetse akaba ari nabo bafata ibyemezo.
Rero iyo ibyo bibazo cy’uburenganzira bw’umugore bije ntagikorwa, kuko bishirir’aho bakavugana hagati yabo ariko ntihagire igikurikiraho cyangwase ngo hagire icyemezo gifatwa. Ahubwo bagahishira uwakoze ayo mahano.
Mu gusoza navuze ko ba data bahoze aribo bafata ibyemezoari nabo bagomba gufata iyambere bagakemura iki kibazo kuko birababaje kubona twe abagore cangwa abakorwa tudahabwa uburengangiza bitewe n’ikinyejana cya 21 tugeze mo, (muri kino gihe turi mo).
Narangije mbaha urugero uburyo umwana w’umukobwa adahabwa amahitamo yo gushakwa byibuza ngo abe afite imyaka 18 kuko abazi guhitamo icyo ashaka, kandi uyu mwana w’umukobwa agomba kugenda kubushake bwe ataruko ategetswe na se cangwa umuryango we; ndetse bitavuze ngo ni kubera ko ise akeneye inka cangwa se ngo nuko umusaza w’imyaka 50-60 ashaka gushaka kubera ko yapfushije umugore.
Turataka cane kuvuga ko dufite ibibazo byinshi muri kominote, ariko ugendeye kuri iki kibazo kiri muri twe ubwacu kandi gishobora gukemurwa natwe nyine, rero ba data mufate iyambere mushireho itegeko rikemura iki kibazo kuko igitsina gore dukeneye uburenganzira nk’abandi.
Ico nasorezaho nukubwira ba data kwemera ibiri kuba kandi babifatira ibyemezo kuko benshi muri twe turi kuhaburira ubuzima kandi aribo bafite igisubizo.
Murakoze
Rachel Umutoni