LODJA, RDCONGO – Umwana yavutse akebwe ndetse afite n’amenyo 4 mu kanwa kuri centre de sante ya Loseno mu gace kitwa Okitandeke, territoire ya Lodja mu ntara ya Sankuru.
Nk’uko muganga Danda Léonard yatangarije ACP dukesha iyi nkuru , ngo uyu mwana abaye uwa 5 uvukiye muri bitaro,ibi ariko iwe abibona nk’ibisanzwe mu rusobe rw’ubuzima.
Kugeza ubu umwana wavutse ubuzima bwe bumeze neza cane ndetse na nyina wamubyaye akaba ari muzima, hagataho, bamwe mu bakurikiza imyizerere y’idini, bagereranyije iki kintu no gukebwa ko mu mwuka gukunzwe kuvugwa muri bibiliya yera, bakaba bahamyako uyu mwana azaba umuntu udasanzwe ndetse akazaba umunyamugisha.
Hagataho bamwe mu bize bo bavuzeko uyu mwana mu busore bwe ashobora kugira ikibazo bimwe na bimwe biturutse ku miterereye.