KIBUYE, RWANDA – Urubyiruko ruri mu mahanga rwigeze kuba mu nkambi ya Kiziba mu gihugu c’urwanda rufatanyije n’abagenzi babo bakiyiri muri iyo nkambi bishize hamwe bakora ishirahamwe AJBK (Association des Jeunes Banyamulenge in Kiziba), rwiyemeje gufasha ababyeyi batishoboye babarizwa muriyi nkambi.
Iyi gahunda yatangiye mu kwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2017, urubyiruko ruri muriyi nkambi ndetse nurwayibayemo rubarizwa mu mahanga, bahujije imbaraga kugirango babashe kwita kuri bamwe mu babyeyi batishoboye muri iyi nkambi.

Sibyo gusa ahubwo bibanda kandi kuzirikana umuco ndetse n’akaranga kabo. Uru rubyiruko rwatangiye gahunda yo gutegura amahugurwa aho bahuriza hamwe bagenzi babo ndetse n’Abanyamulenge batuye mu nkambi ya Kiziba bakibukiranya umuco na kirazira.
Uru rubyiruko rwibumbuye muri AJBK kugira ngo rushobore guteza ababyeyi babo imbere kandi bategurire akazoza kabo keza.

Ku minsi 15/10/2017, iyi gahunda nibwo yatangiye aho urubyiruko rwose rwabaye muriyi nkambi rwavuye mu bihugu by’amahanga baza kwitabira gutangiza iki gikorwa kumugaragaro mu nkambi ya Kiziba, kuri uyu munsi hakaba harafashijwe imiryango igera kuri 25.
Iciciro ca kabiri kandi cakozwe ku minsi 20/10/2017 aho imiryango 20 yabashije kubona ubufasha bwabo, mu gihe iciciro ca gatatu babashije gufasha imiryango 6.
Musore Ngweshi, umuyobozi wa AJBK, yabwiye Imurenge.com ko iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2001 ariko bafashanyaga bonyine ubwayo, nyuma aho bamaze kugirira abantu babo baja mu mahanga batekerejeko harico bashobora gukorera ababyeyi babo ndetse n’abandi batishoboye muriyi nkambi.
Avuga kandiko bagamije kuzamura no gufasha mu mibereho impunzi z’Abanyamulenge zibarizwa muriyi nkambi iruta izindi mu gihugu c’Urwanda.
Uru rubyiruko rugendera kw’ijambo ryanditse muri bibiliya rivuga ngo “ICYATUMYE NGUSIGA I KERETI NI UKUGIRANGO UTUNGANYE IBISIGAYE BIDATUNGANYE”( Tito 1:5).”