Menye amateka ya Patrice Emery Lumumba, waharaniye ubwigenge bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo…

0
427

Patrice Lumumba yavutse ku minsi  2/07/1925 ahitwa Onalua yicwa ku minsi 17/01/1961.

Patrice Lumumba niwe wabaye minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma iza guhindurwa Republika ya Zaire yari iyobowe na Mobutu Sese Seko eaje kuva ku butegetsi yongera gusubira ku izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Patrice Lumumba yakoranye na Joseph Kasavubu gushakira igihugu ca Congo ubwigenge. Patrice Lumumba afatwa nk’intwari ya mbere muri Congo kubwo guharanira amahoro. Patrice Lumumba yishwe na bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Bubiligi bafatanyije na bamwe mu bayobozi b’Intara ya Katanga bashakaga gukorana n’Abakoloni mu rwego rwo kwikiza uwari ababangamiye yicwa n’inzego z’Ababiligi zifatanyije n’inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika (CIA).

Patrice Lumumba yatangiye kwiga amasomo ye ahitwa Onalua mu gace ka Katako-Kombe, yiga amasomo y’aba missionnaire (Abihaye Imana) aba ba missionaire bari baje kwigisha muri Congo, nubwo bigishaga iby’Imana, aba ba missionaire baravangagamo na politiki.

Bivugwa ko Patrice Lumumba yari umuhanga mu masomo ye, yize mumasomo y’abanya Suwede kugeza mu mwaka wa 1954.  Nyuma yaje gukorera muri sosiyete yimba amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepfo anakora akazi k’ubunyamakuru mu murwa mukuru Leopldville ikaba yaraje kwitwa Kinshasa.

Icogihe, Patrice Lumumba yandikaga mu binyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu. Yaje kuvumbura ko amabuye y’agaciro yibwaga muri sosiyete yakoraga mo. Yavumbuye ko ayo mabuye akoreshwa mu bukungu bw’isi kandi bikaba binakoreshwa mu rwego rwihishe ku buryo nta muturage wa Congo wamenyaga aho ayo mabuye yajaga.

Patrice Lumumba yatangiye gushaka uburyo bwo kumvisa abaturage ba Congo ko bagomba gushira hamwe bakamaganira kure ama sosiyete iba yiba amabuye yagaciro.

Yashinze ishyirahamwe ryitwa APIC (Association du Personnel Indigène de la Colonie) iri shirahamwe niryo ryaharaniye uburenganzira bw’abanyagihugu.

Mu mwaka wa 1955 yabashije kuvugana n’umwami Baudouin wari mu rugendo muri Congo, icohige baganirisye ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Yabashije kuganira na Auguste Buisseret wari Ministre w’u Bubirigi ushinzwe ibyerekeranye n’Abakoloni ku byerekeranye n’iterambere rusange rya Congo cane cane mu burezi .

Mu mwaka wa 1956 nibwo yatangiye kwivana ku butegetsi bw’Ababiligi asaba ko abanyecongo batangira kwiyoborera igihugu cabo. Yanditse igitabo citwa Le Congo, terre d’avenir, est-il menace? (Congo nk’igihugu gifite imbere ntikibangamirwe?) Iki gitabo caje gusohorwa nyuma y’urupfu rwe mu mwaka wa 1961. 

Nyuma yaho Leta y’u Bubiligi Yaja kwisanga mu kibazo co guhangana n’abaturage bishize hamwe bagomba guharanira uburenganzira bwabo. Leta ya Congo Yaje guhabwa ubwigenge mu mwaka w’1960. Icogihe Joseph Kasavubu niiwe wagizwe umukuru w’igihugu, Lumumba we yaje kuba ministiri w’intebe.
Lumumba yaja gusaba ko igisirikare ca Congo kigomba kugirwa n’aba Kongomani.

Nyuma yaho bamwe mu bayobozi b’Ababiligi bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Leta zunze ubumwe za Amerika bashatse uburyo bamwica bakoresha Mobutu apanga igikorwa cyo kumwica kandi babigeraho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here