Nta ntambara ya moko yabaye mu nkambi ya Kavumu

0
155

CANGUZO, BURUNDI –   Amakuru yazindutse acicibikana ku mbuga nkoranyambaga ko mu Nkambi ya Kavumu iri mu ntara ya  Cyanguzo mu gihugu c’uburundi, abanyamurenge barwanye n’abagenzi babo babapfurero, ntabwo ari intambara yitirirwa iyamoko nk’uko byavuzwe ahubwo ni abantu babiri gusa bagize ico bapfa .

Nyuma yo kubona iyi nkuru yarisa niteye urujijo, Imurenge.com yashatse kumenya ukuri kubyavuzwe byose, ku murongo wa telephone n’umwe mu batuye muririya nkambi twavuganye, utashatseko izina rye ritangazwa ariko akaba ari umukobwa wimvange, yavuzeko habayeho gusa gukorogana kwabantu 2.

Uyu mukobwa twabashje kuvugana yavuzeko impaka hagati yumuhungu wumupfurero n’uwumunyamulenge yatangiye niposho ubwo bose bari ku misitari baja gupokera nk’uko basanzwe bafata ibyokurya bose, umuhungu wumupfurero yasanze uwabo wumunyamulenge aho yariyicaye amubaza impamvu yazanye inkoni gupokera, uwabo yamubwiyeko asanzwe ayitwaza, ariko umupfurero aguma kumushotora kugeza abapfurero bagenzibe bamwiyamye kuburyo banabashije no kubanza gukorogana hagati yabo.

Bukeye ku munsi wejo umuhungu wumupfurero yakurikiranye umuhungu wumunyamulenge kunzu ye aguma gusenya umuryango winzu ye, ariko agenda ntaco amutwaye, umuhungu wumunyamulenge yagiye kurega kuri polisi ariko ntaco yamumariye, ibi bikaba byaratumye wamupfurero aguma gukurikira uyu muhungu ndetse ashaka kumukubita nibwo abantu bahuruje ari benshi hasa nahabaye imvururu ariko abantu baratabara .

Uyu mukobwa wimvange uvuga ku banyamulenge n’abapfurero akaba yatubwiyeko ubusanzwe abapfurero bakunze gushotora abanyamulenge muriyi nkambi ya Kavumu kuberako abanyamulenge aribo bakeya cane.Anavuga kandiko abapfurero bakunze kwiba cane abanyamulenge bikaba bituma urwango rukomeza kuba rwinshi hagati yaya moko yombi.

Inkambi ya Kavumu ibarizwamo impuzi z’abanyecongo yatangijwe na HCR  ku minsi 15/5/2013, ikaba ifite ubushobozi bwokwakira abantu bagera kuri 13.000.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here