Imyaka irenga icumi irirenze Abanyamurenge bahungiye mu nkambi ya Nyabiheke mu Rwanda, nyuma yaho igihugu ca Congo cari gikomeje kurangwamo intambara z’urudaca.
Uko ibihe bitambuka niko impungenge zagiye zigaragazwa ko hatagize igikorwa impunzi z’Abanyamurenge zibarizwa mu nkambi ya Nyabiheke cane cane urubyiruko rwa rutakaza umuco basekuruza babasigiye.
Icatumye hashirwa ho aya mahugurwa, nukugira ngo bamwe m’urubyiruko bahunze igihugu cabo bakiri bato babashe kumenya umuco wabo. Inkindi kandi nukugira ngo abagiye bavukira mu mahanga bareke gukura bigana imico yaho bavukiye.
Impungenge ya gatatu ari nayo yatumye haba gutekereza k’umuco, nuko ahanini ibikorwa bibahuza atari byinshi kandi byanatumaga batabasha kumenyana ubwabo ndetse ubusabane bukaba buke hagati yabo.
Busore Mangara, umuyobozi w’Abanyamurenge bo mu nkambi ya Nyabiheke yatangarije Imurenge.com ko hateganyijwe amahugurwa mu rwego rwo kugirango bagarure umuco.
Tubibutse ko ayo mahugurwa yabaye none n’ akazirimwe ku minsi 11/12/2017. Ibyigwa muri iyi nama bikaba ari guhugurana hejuru y’ umuco wa Kinyamurenge, uburezi, ndetse n’imyitwarire m’ubuzima busanzwe.
Kumyitwarire m’ubuzima busanzwe, haraba kwiga kwirinda indwara ya Sida. Kubijanye n’uburezi, bararebera hamwe uburyo uru rubyiruko rutapfusha ubusa amahirwe yo kwiga bahawe na leta y’Urwanda ibacumbikiye.
Mu baza gutanga amahugurwa, hazifashishwa bamwe mu basaza bari mur’iyo nkambi kugirango bahugure urubyiruko hejuru y’umuco. Bakaba bateganya ko haza n’abandi batumirwa bafite ubumenyi mu by’uburezi n’ubuzima.
Byari biteganyijwe ko aya mahugurwa atangira isaha umunani zo mu Rwanda. Twagerageje guhamagara bamwe mu abayozi b’Abanyamurenge bo munkambi ya Nyabiheke ngo tubabaze uko amahugurwa yifashe, ariko umurongo wa telephone ntiwadukundiye.