MINEMBWE, SUD-KIVU – Service Cadastre, serivisi ya leta ishinzwe ubutaka mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe iratunga urutoki abakuru b’imihana (les chefs coutumiers) kodakorana n’inzego za leta. Iyi servisi ivuga yuko aba bakuru badasobanukiwe neza inshingano zabo nk’abatware b’imihana mukarere; bityo bigatuma iyi servisi ibinjirira mukazi kabo.
Ibi byavuzwe na Hagayi, uhagarariye iyi servisi mw’iposta nkuru ya Minembwe mukiganiro yagiranye na Imurenge News Agency ku minsi 12/11/2018, mu Madegu.
Bwana Hagayi yaganiriye natwe anadusobanurira amwe mu matiku amaze iminsi itari mike avugwa mu Minembwe kubijanye n’ibibanza (ubutaka). Amatiku avugwa ngo ni mugihe umuturage ashaka ikibanza cyo kubukamo inzu bakamuha ikibanza cyaguzwe n’undi muntu; bityo ngo ugazanga ari ikibazo kuko ikibanza kimwe kiba gifite abantu barenga batanu kuko muri bose ntawe uba afite ikaratasi za leta zemeza ko ubutaka ari ubwe.
Mukiganiro cye, Hagayi yarangije avugako byoba byiza aba bakuru b’imihana bafashe inshingano zabo kandi bakamenya imirimo yabo ndetse n’iy’abo bayoboye kugira ngo hadakomeza kugaragara iki kibazo hagati y’abantu. Akaba kandi yasabye leta kuzana serivisi ishinzwe imyubakire kugirango abantu badakomeza kubaka mukajagari.