MINEMBWE, SUD-KIVU – Ishirahamwe ry’indege ritwara abantu n’ibintu, Minembwe Express, rikorera Goma-Minembwe; ubu ryatangiye gukorera Bukavu kandi rikaba ryagabanuye n’ibiciro by’ibeyi kuburyo buboneka.
Kubwa Pasteri Byicaza, ukuriye iri shirahamwe mu Minembwe avugako iri shirahamwe rimaze igihe kugera ku mezi agera ku munani (8 mois) rikorera mu Minembwe kandi ngo rikaba rimaze gufasha abantu batari bake. Aha twovuga abarwayi, abasaza, abaja guca imanza zitandukanye, abazana ibikoresho by’inyubako mu Minembwe, ibyokurya birimo: imiceri, amafu ya kaunga n’ibindi.

Byicaza akomeje avuga ko bimwe mu mpamvu zatumye batangiza iki gikorwa ngo babitewe n’ishaka nyuma yo kubona umutekano w’abagenzi banyura kunzira y’amaguru. Abenshi muri aba bagenzi ngo babaga biganjemo abasaza ndetse n’abakecuru babaga bifuza kuramutsa abana babo bari i mahanga, ariko ngo bakabura inzira; hari n’abarwayi abarwayi nabo baburaga uburyo bwo kuja kwivuriza mu Rwanda cangwa mu Burundi.

Yakomeje avugako ishirahamwe bayoboye bihaye gahunda yo kurwanya inzara mu Minembwe. Kuri none umupfuko w’ifu ya (25kg) ugurwa ama dollars 20 mugihe wari usanzwe ugura 30 dollars.
Nyuma yo kumenya aya makuru twegereye bamwe mu badanza b’ifu y’imyumbati (hurure) bavuga yuko yari igeze ku mafaranga 7500 Fracs, ariko mu iyinga rishize batubwiye ko ibeyi ryamanutse rikaba rigeze kuri 5500 Francs, Ifu y’ibigori (Kankoto) yari igeze muri 9000 Fracs ubu ikaba yamanutse igera kuri 7000 Francs.
Impanvu nyamukuru ngo nuko abajaga kurangura amafu bafataga ingenzi ndende ndetse hakaba nigihe bishuzwa imisoro kandi ngo kubwingenzi ndende bigatuma barenzaho amafaranga kubyo bacuruza.
Tubibutse yuko mugihe c’izuba (muci) imodoka zahoraga ziseha ibishimbo, ibogori by’indete babijana za Uvira, abaturage bo bakabura ibyo bahaha mu Minembwe. Iyi ndege yo ikaba ije ari igisubizo kubaturage bo mu Minembwe.
Wifuza gukora urugendo rw’indege? Vugana, cangwa andikira ababishinzwe:
Goma andika kuri WhatsApp
(+243) 995150380
(+243) 992980982
(+243) 990105241
Bukavu andika kuri WhatsApp
(+243) 0813861785
(+243) 0786335164
(+243) 0785020313
(+243) 0993040703
Minembwe andika kuri WhatsApp
(+243) 0820660008