Uruganda rwa mbere rukora amasabune rwatangiye gukorera mu Minembwe.

0
179

MINEMBWE, SUD-KIVU – Mugihe abaturage bo mu Minembwe bahora bagorwa n’ibiciro by’isabune mubihe by’imvura, ubu haravugwa amakuru meza y’uruganda rusha ndetse rwambere rukora amasabune ubu rwageze mu Minembwe.

Ndinda Micheal, uhagarariye uru ruganda rukora aya masabune.

Ubusanzwe isabune imwe mu Minembwe yari kugiciro cy’amafaranga majana tanu y’amakongomani (500 Francs), ariko uru ruganda rusha rwaje rwatangaje yuko rugiye kugabanya ibiciro aho isabune umwe igiye kuzaza igurwa amafaranga 300 Francs; aha ni kubantu barangura aya masabune, mugihe abantu basanzwe bo bagiye kuzaza bishira 400 Francs ku isabune imwe.

Kubwa Ndinda Michael, ukuriye iri shirahamwe ry’aba bakora aya masabune avugako iri shirahamwe ahagarariye rigizwe n’abantu batanu gusa kandi akaba ari nawe muyobozi waryo.

Ndinda yavuze ko impavu nyamukuru yatumye uru ruganda rukora amasabune rwubakwa mu Minembwe kwari ukugira ngo we na bagenzi be bateze imbere akarere. Ibi ngo boba barabitewe n’uko kandi ngo abaturage benshi bari bafite ikibazo co kubona isabune kuko ngo yari ku ibeyi ryo hejuru cane.

Amasabune ari gukorwa.

Abari basanzwe badandaza aya masabune bayavanaga za Uvira, bityo bigatuma nabo bazamura ibiciro kubera imisoro batangishwaga mumayira n’abasirikare ndetse n’aba police.

Ndinda akomeje guhamagarira abafite ubushobozi ndetse n’amikoro (amafaranga) gushora ibikorwa byiza bifiye abaturage akamaro, aha ni murwego rwo kwikura mu bwigunge kugira ngo bateze akarere n’abagatuye imbere.

Bamwe mu bamaze kugura aya masabune bakaba bashima iki gikorwa ciza; bakaba basaba abandi bafite ubushobozi kugera ikirenge muc’iri shirahamwe.

Ku bashaka kumenya aho uru ruganda rukorera ni haruguru ya Hoteri New Jérusalem ibarizwa mu Madegu, Minembwe.

Tubibutseko Ndinda Michel afite n’ibindi bikorwa akora mu Minembwe byo kohereza no kwakira amafaranga akoresheje telephone ngendanwa (Mpesa, Airtel Money). Uku kohereza no kwakira amafaranga bikorerwa umuntu utuye mugihugu hagati,  muri Congo hose.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here