KINSHASA, CONGO – Mw’ijoro ryakeye none niyinga ku minsi 04/02/2018 haravugwa abantu bane bo munzu imwe batwikiwe munzu n’abantu batabashije kumenyekana mumujiwa Kinshasa, Congo. Nkuko bivugwa na bamwe mu baturanyi, aba bantu batwitswe n’abagizi ba nabi mumuji wa N’sele, i Kinshasa.
Imibiri y’aba baguye muri iyo nzu biravugwa ko basanze ari umuyonga gusa. Aba bagizi ba nabi batwitse inzu y’umujanama w’uwahoze ari ministre Adolphe Muzito, wigeze kuba ministre w’igihugu kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2012.
Nkuko umuyobozi wa police muri district ya Bibwa yabivuze, hari mu masaha 8 ya mugicuku ubwo abagizi ba nabi bagera kuri 40 bateye iyi nzu iri kuri Edam Avenue # 1. Yakomeje avuga ko aba bagizi ba nabi baje ukubiri.
Ubwa mbere bateye nyiri urugo, bamusaba amafaranga ari nabwo yabahaye amadorari 100 y’amanyamerika.
Nyuma y’iminota 25 aba bagizi ba nabi baragarutse basanga iyi nzu ikinze. Bakunduye amadirisha, barinjira, ninabwo umukobwa umwe muri aba bagizi ba nabi yasutse ibitoro (essence) munzu atangira gutwika inzu.
Nkuko abarokotse babivuga, umugabo nyiri rugo n’umwana we w’umuhungu baciye mu idirisha barasimba bariruka. Basize umugore nyiri rugo n’abana 2 ndetse na nyirakuru bapfuye. Aba bapfuye ni nabo bahiriye munzu.
Ubu imirambo y’aba batwikiwe munzu iri munzu ibika imirambo (morgue) kubitaro bikuru bya Kinkole. Police yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa kandi rizarangira abakoze aya mahano bafashwe ndetse ko hazakurikizwa ubutungane.