Manoa Rugabire Sebahizi, imvukire yo mu karere k’ imisozi miremire iherereye mu ntara ya Kivu y’ amajepfo, arajwe inshinga n’ icago ca Sida abona nk’ imbogamizi mw’ iterambere ry’ imurenge.
Mur’ iki gitabo yanditse maze akagiha umutwe ugira uti ” kwirinda Sida n’inzira y’ amajambere mu karere kacu k’ imirenge” aragaragaza ukuntu icorezo ca Sida kimaze kugera imurenge n’uburyo kibangamiye iterambere gusa asoza atanga inama z’uburyo bgo abantu bo mur’ako karere bohangana nico corezo.

Ubushakashatsi yakoze bgamuteye kwandika iki gitabo bugaragaza ko mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000), mu bitaro bikuru by’i Buvira (Hopital General de reference d’Uvira), hagaragaye abarwayi bashika kuri 36 bavuye mu karere k’ imisozi miremire, bakunze kwita Imurenge, bagaragayeho ubwandu bga Sida.
Hari ubundi buhamya yagaragaje muri iki gitabo bgatanzwe n’ umwe mu bakozi bo mu bitaro byo mu Minembwe wahakoreye kuva mu 1999 kugeza mu 2005, yemeza ko hagaragaye abantu bafite ubwandu bga Sida benshi babaga bavuye mu turere duherereye hafi nibyo bitaro gusa nta mibare umwanditsi yagarageje.
Umwanditsi yagaragaje Impamvu zitera ubgiyongere bg’ ubgandu bga Sida by’ umwihariko mu karere k’ imisozi miremire
Mu mpamvu nyamukuru yagaragaje zishamikiye k’ umuco, ubukene, ingaruka z’ intambara, ndetse no kuba ukubiri hagati y’ abashakanye.
UMUCO, Manoa Sebahizi yemeza ko umuco w’ ikinyamurenge ari mwiza gusa akemeza ko waba mwiza cane abantu bamenye kuwukoresha bivanye n’ ibihe bagezemo.
Yagarutse ku gikorwa co KUBOMBORA kikirangwa mu karere k’ imisozi miremire akaba ari igikorwa asanga kitari gikwiriye mur’ ibi bihe. Kubombora n’ijambo rikomoka mu mvugo y’ikibembe rivuga ngo ni “ibombôla”, rikaba risobanuye yuko ari ubgumvikane bwo gushakana hagati y’umuhungu n’umukobwa bidaciye mu babyeyi babo. Manoa Sebahizi we agifata ng’ igikorwa co mu mwijima cane cane ko ari igikorwa kiba hatabayeho impanuro z’ ababyeyi kandi gishobora kuvamo ingaruka nyinshi zitari nziza.
Umuco w’ ikinyamurenge, hari igihe ubera abapfakazi bakiri bato intambamyi mu gihe baba bifuza gukora urundi rugo rusha (Gushakwa bga kabiri). Bibiliya, igitabo cera kubacizera har’ ico kivuga hejuru y’abapfakazi. Umwanditsi yemeza ko Bibiliya itegeka ko umupfakazi ukiri muto wese ashingirwa undi mugabo cangwa umugore, kubera ko umubiri we udashobora kwihanganira irari ry’ubusambanyi (1 Timoteyo 5:9).
Intambara, mu bisanzwe ingaruka z’ intamabara ni nyinshi cane ariko akenshi intambara zituma habaho uruja n’ uruza rw’ abantu baba abahunga abandi batahuka. ibyo bigatuma habaho kwivanga kw’ abantu bafite imico itandukanye bavuye no muturere dutandukanye. Umwanditsi ahamya ko izo ngaruka zageze no mukarere k’ imisozi mirere, aho kur’ ubu hari abantu benshi bavuye mu tundi turere tw’ afurika ndetse n’ imbere mu gihugu, bikaba bishoboka cane ko biri mu mpamvu zazanye ndetse zinakwirakiza ubgandu bga Sida. Ibindi yavuze ni ugufatwa ku nguvu guterwa n’ intambara, igikorwa gihabga imbaraga cane n’ umuco w’ ikinyamurenge aho uwagikorewe aba adoshobora kubivuga ndetse n’ igihe bimenyekanye bigafatwa nk’ ubusembga (gutukwa cg gusebanya).
Ubukene, amikoro make cangwa se kubura imirimo biri mu bitera abantu kwirara mu bikorwa by’ ubusambanyi. Aha umwanditsi yatanze urugero rw’ ubuhamya bg’ abagore b’ imurenge babura amikoro yo guhingisha bityo bagakoresha imibiri yabo kugirango babone ababahingira. Abandi bagore bagaragayeho igikorwa c’ ubusambanyi, nkuko umwanditsi abivuga, n’ abaza baja kudandaza amata ku abantu bimba inoro maze bikabaviramo kwisanga mu bikorwa by’ ubusambyi. Usibye nabo hari n’ abandi bagiye bagaragaraho ibyo bikorwa bihembera ico corezo ca Sida, nko kugurisha imibiri yabo ku kiguzi c’ amafaranga.
Kuba ukubiri n’ urugo, isi aho igeze irihuta cane k’ uburyo kuyibamo bisaba gushaka imirimo ndetse ukaba wayishakira kure cane n’ urugo rwawe, ibi bikaba bishora gutuma abashakanye batabana bityo bikaba bihembera ibikorwa byo gucana inyuma.
Kurwanya Sida n’ inzira y’ amajambere
Umwanditsi Manoa Rugabire Sebahizi asanga kurwanya Sida mu karere k’ imisozi miremire ari inzira y’ amajambere muri aka karere. Hari byinshi yumva bikwiriye gukorwa harwanywa Sida mur’ aka karere cane cane nko kurandura impamvu zihuye n’ umuco w’ abatuye kariya karere.
Muri iki gitabo aririnda cane kuvuga ko umuco w’ ikinyamurenge, umwe mu mico y’ abatuye muri aka karere, atari mwiza cane cane ko urimo ibyiza byiza gusa yemeza ko hari ibikwiriye guhinduka kugirango iterambere bifuza rigerweho.
kw’ ikubitiro asanga igikorwa co Gucura abapfakazi kitahabga intembe mur’ iki kinyejana. Umwanditsi arasaba ko umupfakazi wese ukiri muto ko agomba gushingirwa maze akabana n’ umugabo bizeranye bityo bikaba byagabanya ubgandu bga Sida bumaze kwiyongera.
Kutamagana igikorwa c’ ubusambanyi, aha arashira mu majwi cane abakozi b’ imana bagenzi be aho usanga iyo babwiriza biborohera kuvuga ibindi byaha nyamara ic’ ubusambanyi co ntibakivuge mur’ uruhame bityo akobona ari imbogamizi.
Ubujiji, kuba hataba ibiganiro hagati y’ ababyeyi n’ abana mu rwego rwo guhugura abikiri bato, umwanditsi Manoa Rugabire asanga ari ubujiji bityo ko ababyeyi bakwiye gufata iyambere baganira n’ abana babo hejuru y’ ico corezo.
Manoa Rugabire asanga Ingaruka z’ ubgandu bga Sida zibangamira cane ibikorwa by’ iterambere
Uhereye k’ umuntu ku giti ce; ibyuririzi biramuzahaza bityo akabaho nta buzima bgiza aba afite ari nako icizere co kubaho kigabanuka bityo akaba ntaco yakwigezaho mw’ iterambere. K‘ umuryango, bikurura intonganya m’ urugo abashakanye bitana ba mwana, bisaba imbaraga nyinshi mu buryo bgose ku barwaza, bisiga impfubyi n’ abapfakazi, bituma umuryango ugira inshingano ziyongera kuzo wari ufite nko kurera impfubyi. Kw’ ikanisa wasengeraga mo, riba ribuze umuntu byenda wari urifatiye rurinini mu rwego rw’ inshingano tutirengangije n’ ubundi bufasha ikanisa rishoba gutanga mu kurwaza umurwayi wa Sida. Ku gihugu cawe, igihugu cawe kiba gitakaje umukozi (Main d’ oeuvre) ndetse nandi mafaranga gishora mu guhangana n’ ico corezo.
Manoa Rugabire Sebahizi asoza arasaba ko abantu bahagurukira rimwe m’ubumwe n’ubgiyunge maze bagahangana n’ irembo iryariryo ryose ryaha icuho icorezo ca sida, biciye m’ ubukangurambaga bigakorwa n’ nzego zose, gusa yemeza ko ikiruta byose ar’ uko abantu basobanukirwa neza n’ isezerano umwami Yesu kirisitu yasigiye abamwizera bose, ” ni mugende mw’isi yose mubwire abantu ubutumwa bgiza kubaremwe bose…kandi muzarambika ibiganza kubarwayi bakire” (Mariko 16:15-18).
K’ uwifuza iki gitabo ashobora ku kibona yandikiye umwanditsi w’ iki gitabo, Manoa Rugabire Sebahizi, biciye kuri email ye ya manoaseb@gmail.com.