Abantu bane nibo bishwe n’umuntu witwaje imbunda mumuji wa California…

0
190

CALIFORNIA, AMERIKA – Mw’ijoro ryakeye nakabiri ku minsi 14/11/2017 umuntu witwaje imbunda yishwe abantu bagera kuri bane mumuji wa California, kumasomo y’abana bato (elementary school), ariko yahise afatwa n’abarimu mbere yuko yinjira mumasomo y’abana.

Ifoto – Google.

Uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuka wari witwaje imbunda, Kevin Neal yari Umunyamerika kavukire. Abarimu bo kumasomo ya Rancho Tehama Reserve bahise bahagarika kwigisha mugihe hakihaye hakorwa iperereza kugira ngo bamenya impamvu uyu mugabo Kevin Neal yoba yarashatse kurasa abanafunzi.

Tubibutse ko abarimu bahise bakinga imiryango bakimara kumva amasasu, ninayo mpamvu yatumye uyu Kevin Neal adashobora kwinjira mumasomo yari mo abanafunzi.

Amasomo ya Rancho Tehama Reserve, yatewe na Kevin Neal.

Abashinzwe umutekano bashimiye abarimu kugikorwa ciza bagize kubwo kurinda umutekano w’aba bana bato. Umuvugizi wa Police yavuze ko umwana umwe ariwe warashwe ubwo Kevin yarasaga, hanyuma isasu rigafata uyu mwana. Abandi bana bakomerekejwe n’ibiyo by’abadirisha byamenetse ubwo Kevin yarasaga ku amadirisha.

Nyuma y’umwanya muto, Police yatangiye guhiga bukware Kevin. Akimara gukora aya mahano yahise yiba imodoka arahunga. Nyuma yaho nibwo Police yamukurikiye atangira kurasana nayo nyuma aza kuraswa, arapfa.

Umuvugizi wa Police yavuze yuko ntampamvu nimwe yatumwe Kevin arasa aba banafunzi, ahubwo ko yagiye arasa uwo ahuye nawe wese.

Uyu mwana warashwe akomeje gukurikiranwa n’abaganga. Yari yarashwe ukuguru no mugituza. Abandi bo bakomerekejwe n’ibiyo, nabo bahise bajanwa kwa muganga baravurwa, abandi bana bahise bihisha munsi y’indaraza bararusimbuka.

_____________________

– Gira Ico Uvuze –

[democracy id=”current”]

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here