BARAKA, SUD-KIVU – Umusirikare umwe wa fardc yitabye Imana undi arakomereka bikabije nyuma yaho aba basirikare bombi bagiye kwiba mu nzu y’umuturage ahitwa Sebele muri segiteri ya Ngandja muri Fizi.
Umuyobozi wabaturage muri kano gace, yabwiye yabwiye Radio Umoja dukesha iyi nkuru ko aba basirikare barashwe nyuma yo kugerageza kwiba mu nzu y’umuturage ndetse bakaba basize bamukomerekeje iwe n’umugorewe banatwara ibikoresho bimwe n’amafaranga.
Amakuru avugako nyuma yo kwiba , abasirikare bomboi bagize ubuhanya bahura nabagenzi babo bari kwirondo(patrouille) batangira kurasana nibwo umwe mubaribavuye kwiba yitabye Imana mugenziwe agakomereka bikabije.
Abaturage batuye agace ka Sebele, bavugako ibikorwa nk’ibi bigayitse bimaze kuba byinshi mu ngabo zigihugu aho usanga arizo zihemukira abaturage cane zibiba ndetse zikabanyaga ibyabo.