WASHINGTON, U.S.A – Nyuma y’aho igitabo, Fire and Fury: Inside the Trump White House gishizwe hanze, Michael Wolff wacyanditse akavuga ko abakorana na Perezida Donald Trump bonyine aribo bamufata nk’ufite uburwayi bwo mu mutwe. Nyuma yo kubona bimwe mu byanditswe muri iki gitabo, Rex Tillerson, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe yagize ico abivuga ho.
Perezida Trump ntabwo ameze nk’abaperezida bayoboye mbere ye. Ndatekereza neza ko buri ashobora kubyemera. Iyi ni na yo mpamvu Abanyamerika bamuhisemo. Bitandukanye nibwo Michael Wolff yanditse muri iki gitabo, we yavuze ko abakorana na Perezida muri White House bo babona ubwenge bwa Trump bugenda buhungabana ndetse benshi muri bo bakaba bavuga ko rimwe na rimwe atekereza nk’umwana muto udafite ubushobozi bwo kumenya ibyo ari gukora. (Ibumoso), Rex Tillerson na Perezida Trump…
Uretse Perezida Trump, umwanditsi w’iki gitabo yagiye avuga abo mu muryango cane cane umuhungu w’imfura, Donald Trump Jr uvugaho kugambanira igihugu mu Barusiya. Umukobwa we Ivanka Trump ngo arashobora kuba ariwe ufite inyota yo kuzayobora Amerika nyuma ya se. Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Imbere y’abanditsi n’abanyamakuru ba CNN, Tillerson yabajijwe impamvu umwaka ushize yirigeze kwita Trump “Igipfu cangwe se utujuje ubwenge”, yabwiye abanyamakuru ko ari nta mpamvu n’imwe yotuma yibaza ku buzima bwa Perezida Trump. Tubibutse ko ibyari bikubiye muri iki gitabo Perezida Trump ahamya we ko ari ibinyoma ndetse ko Wolff wacyanditse ari umuntu udafite ikintu na kimwe yigejejeho mu buzima bwe. Iki gitabo canditswe nyuma yaho Michael Wolff yirukanwe mukazi yakora ga mu biro bikuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House).