MINEMBWE, CONGO – Umuhana wa Madegu, Minembwe Centre ni umwe mu mihana ivugwa mo kuba ifite iterambere mukarere aho usanga abatwara abantu n’ibintu kuma moto, abagosha abantu, abunga ibyuma ndetse n’abakora za moto na zamure. Ibi bikaba bigaragaza uburyo iterambere ryiyongera uko bukeye nuko bwije; ugereranyije no mu minsi yo hambere aho abaturage bagendaga urugenzi rwa kure ku maguru ariko kuri none bakaba bafata za moto kandi bikaborohera gushika aho bifuza bidatinze.

Nyuma yo kubona uburyo iri terambere ryiyongera buri munsi, twakeneye kumenya uko aba baturage bakora. Twegere abakora imirimo yo kogosha no kuboha abagore imisatsi batubwiye ko akazi kabo gakorwa neza aho umuntu mukuru yo gosherwa ku mafaranga angana igihumbi (1,000 Franc Congolais), umwana we ngo yishura magana atanu (500 Franc Congolais).

Munyanfura Trésor, ufite salon yogosha imisatsi, “La Graicheur” avugako bagifite ibibazo by’ibura ry’umuriro, ndetse n’amazu bapanga kugira ngo bakorere mo iyi mirimo yabo. Trésor yongeye kuvuga ko aya mazu afite ibiciro byishi, ariko kandi bagifite n’ikibazo co gutozwa imisoro na bamwe mu bakozi ba leta kuko ngo basabwa imisoro irenze amafaranga bakorera, bityo ngo ugasanga basa n’abakorera ubuntu.

Fiston ufite salon yitwa “La Raison“, salon isuka imisatsi y’abagore, uyu akaba n’umukuru w’abakora akazi ko kogosha avuga ko imisoro ya leta ikomeje kwiyongera aho usanga ngo bakorera umuntu umwe bivanye nuko yifuza kogoshwa. Ibi bikaba bituma basaba uyu muntu amafaranga angana ku 2,000 Franc Congolais na 20,000 Franc Congolais.

Fiston yakomeje asaba ko leta ibagabanyiriza imisoro kuko ngo amafaranga bakorera ari make cane kuyo basabwa na leta, ibi bikaba batuma bahomba aho kungukira muri kano kazi basanzwe bakora.
Nyuma yo kuganira n’aba baturage twashatse kumenya umubare w’amafaranga basabwa n’aba bakozi ba leta. Biremezwa yuko nngo aba bakozi basaba umusoro utari munsi y’amafaranga agera ku 32,000 Franc Congolais; aya akaba nogo ari amafaranga basaba ku mwaka.

Abashinzwe iby’ubukorikori nabo ngo bakaba basaba andi mafaranga agera ku 32,000 Franc Congolais, abashinzwe imisoro yo mumasoko nabo ngo bakaba basaba andi mafaranga bishakiye; ibi bikaba bigaragara ko bisa nk’ibintu birimo ububwibyi kuko gutanga imisoro itatu ku muntu w’umucuruzi kandi utinjiza mo n’ikintu ngo usanga aba bacuruzi bikorera bahomba aho kunguka.
Nyuma yo kuvugana n’aba bacuruzi Imurenge.com twegereye umwe mu bakorera leta, ariko ntiyashatse kugira ico avugaho.
Tubibutseko mu Madegu hari imirimo myishi igana ku iterambere mukarere ihakorerwa. Imwe mu yindi mirimo tutavuze ni imirimo yo gukora amasaha yo kwambara ku maboko, gukora ama radio, gukora ama telephone nggendandwa (cell Phones) ndetse n’ikorana buhanga ryo kohereza amafaranga biciye munzira ya telephone (M-PESA); iri tumanaho ry’ama faranga rikorerwa mu gihugu hagati.
Ibi byose bikaba ari bimwe mu bikorwa bishimwe na buri wese usuye cangwe ugendeye akarere k’imisozi mire mire ya Minembwe cane cane umuhana wa Madegu aho bakunze kwita Minembwe Centre.