FIZI, SUD-KIVU – Ku minsi 09/11/2018 amakuru dukesha abaturage bo muri Mutambara, territoire ya Fizi, intara ya Kivu y’amajy’epfo avuga yuko bahangayikishijwe n’imipaka (barrieres) ishirwaho n’abapolisi ndetse n’abasirikare kugira ngo bishuzwe amafaranga. Iyi mipaka ishirwa ahantu hatandukanye kugira ngo aba baturage bishuzwe amafaranga y’imisoro babwirwa ‘abakozi ba leta yuko ari amafaranga ya leta. Aba bacuruzi bakomeje kuvuga yuko bishuzwa aya mafaranga n’abakozi ba leta kandi baba bitwaje imbunda.

Nyuma yo kumva aya makuru, Imurenge News Agancy (INA) twegereye umwe mubacuruzi bakora izi ngendo ziva Uvira berekeza Fizi. Uyu muyobozi avuga ko aba polisi bakorera mw’ibarabara basaba abadereva batwara imodoka ziri mubwoko bwa Fuso ndetse n’abagenzi gutanga amafaranga angana ibihumbi bitanu by’amakongomani (+5,000 Francs). Ibi bikorwa mugihe abatwara za moto nabo basabwa gutanga amafaranga angana n’igihumbi cy’amakongomani (1,000 Francs). Aya mafaranga atangishwa mugihe aba bagenzu bacuruza baba banyuze kuri iyo mipaka (barrieres).
Mugihe abatugare bo bataka kwishuzwa amafaranga y’umurengera, Societe Civile ndetse n’izindi ncabwenge zo muri Territoire ya Fizi bo batangaza ko hari ikirego (raport) bashikirije ubuyobozi b’intara ya Kivu y’amajy’epfo i Bukavu. Iyi raporo yerekana impungenge ubuyobozi bwa territoire ya Fizi bwatewe n’ubwinshi bw’imipaka y’abasirikare ndetse n’aba polisi bishuza abaturage amafaranga.
Kubera iki kibazo cyo gusabwa amafaranga menshi bikorwa n’a ba polisi, abasirikare ndetse n’andi mashirahamwe yiyitirira leta biri muri territoire ya Fizi, usanga abatwara amamodoka ndetse na za moto bakorera muri iyi territoire bikorera ibintu byinshi ndetse n’abantu berenze umubare bagenewe gutwa muri izo modoka. Ibi ngo bikaba biterwa n’uko aba badereva batwara izi modoka baba bashatse kugira ngo babone amafaranga ahagije yo kwishura ku mipaka.
Usanga ngo mumodoka imwe byibuza hari abagenzi barenga 50 kandi baba bicaye hejuru y’imizigo. Iyi mizigo iba ihambiriye kumodoka ngo muburya umwanya uwo ariwo ibi bishobora guteza impanuka kuko bivugwa; izi modokari ziba zishaje nkuko tubikesha aba bacuruzi.