MINEMBWE, SUD-KIVU – Abaturage ba Minembwe batangiye kuvurwa ku busa kuva none Nakazirimwe, ku minsi 30/12/2019; ibi bikorwa byo kuvura ku buntu bikaba bizageza Niposho ku minsi 04/01/2020, mu Minembwe.
Ibi bibaye nyuma yaho itsinda ry’abaganga bane (4) bavura indwara zitandukanye bageze mu minembwe, aba baganga bageze mukarere ka Minembwe ejo Niyonga, ku minsi 29/12/2019.

Ibi bikorwa byo gufasha abaturage bakarere ka Minembwe muby’ubuvuzi bikaba byarazanywe n’itorero rya Zion Temple kuva i Kigali. Iri ni itorero rigobowe na Dr. Apotre Paul Muhirwa Gitwaza (ukomoka mukarere ka Bijombo). Dr. Paul Gitwaza akaba yakoranye n’ishirahamwe Jimbere Fund kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, riyobowe na Adele Kibasumba, Odadias Ndaba na Sandra Uwiringiyimana.
Tubibutse yuko uyu Adele Kibasumba ari muri bamwe mu ba kandida (Candidates) biyamamariza kuyobora umuryango Mahoro Peace Association (umuryango uhuza Abanyamulenge bose muri Amerika).
Muyoboke Innoncent, ukuriye gahunda z’ubuzima mwitorero rya Zion Temple akaba ari nawe uyoboye iri tsinda ry‘abaganga yabwiye yabwiye uribuga http://www.imurenge.com ko ubu buvuzi bureba abantu bose cangwe se amoko yose atuye mukarere k’imisozi mire mire ndeetse anavuga yuko bazavura indwara zose k’ubuntu; yongeyo ko buri murwayi azoza atanga amafaranga y‘amakongomani agera kuri 500FC. Aya mafaranga akaba ari ay’ibipimo bya muganga yise fiche médicale.
Tubibutse yuko iri torero rya Zion Temple buri mwaka risanzwe ryohereza itsinda ry’abaganga mu Minembwe maze bakavura abaturage baka karere k’ubuntu. Muri iyi gahunda usanga abaturage benshi bakarere ka Minembwe bitabira kandi bakitabwaho nkuko benshi muribo babibwiye urubuga http://www.imurenge.com ubwo twasuraga ibikorwa byabo baganga kubitaro bikuru bya Minembwe bibarizwa ku Kiziba.
Ubusanzwe iri torero rya Zion Temple ryari risanzwe rikora uyu murimo wo kuvura ryonyine ariko uyu mwaka rikaba ryafatikanije n’ishirahamwe Jimbere Fund ryagaragaye cane mu bikorwa by‘amajambere mukarere ka Minembwe aho ryaherekeje abaturage b’aka gace ribafasha mu bikorwa bitandukanye by’amajambere.
Iri shirahamwe Jimbere Fund rikaba rimaze gutanga ibyuma byo gufasha abaturage mu kubageza ku majambere. Bimwe mu bikoresho byatanzwe harimo za mule (moulins) 12 ndetse n’indi miti yatanzwe y’ubuvuzi ku bitaro bikuru bya Minembwe. Ibindi mubyo iri shirahamwe rimaze gutanga harimo imbuto z’ibihingwa aha twovuga imbuto z’ibigori ndetse n’ibishimbo.
Umwe mu bayobozi b’iri shirahamwe Jimbere Fund, Adelw Kibasumba akaba yaragiye agaragara mu bikorwa byo gufasha impunzi ziri mukarere ka Minembwe.
Iri shirahamwe akaba ari naryo ryatanze imiti yose izavura abarwayi bose naho itorero Zion Temple naryo rikaba ryazanye abaganga kugira ngo bakoreshe iyi miti mu kuvura aba baturage ba Minembwe.
iki gikorwa in cyiza rwose abo bagiraneza Imana ibahe umugisha. Itorero Zion ndetse nayo mashirahamwe turabashimiye cyane nabandi bafite ubushibozi nibyiza kwifatanya nabandi guteza iwacu imbere