Barasaba leta kubaha ibikoresho byiza mu rwego gutanga servisi nziza ku barwayi.

0
132

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ibitaro bya polisi y’igihugu ca Congo mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe byubatswe ku minsi 11/08/2016, nyuma yaho Dinah Bisengimana, umufasha wa Général Bisengimana atangiye iki gitekerezo muri leta.

Muganga Ndasumbwe Kibirira, uvura kubitaro byubatswe na Dinah Bisengimana.

Kubwa muganga Kibirira Ndasumbwa (commandant adjoint wa détachement de service de santé) avuga ko maman Dinah yabasabye urutonde rw’abagore n’abagabo bize ubuvuzi badafe utuzi. Uyu mubyeyi Dinah akaba yarifujije ko bamuha urutonde rw’abanafunzi bize bakarangiza ariko ngo badafite imirimo, aba ni abanafunzi bava mu moko yose aturiye agace k’imisosi mire mire ya Minembwe; bidatinze yahawe umubare w’abantu bashika kuri 25, nyuma y’amezi atatu aba banafunzi bahawe utuzi ndetse batangira no guhabwa imishahara yabo.

Muganga Ndasumbwa akaba akomeza gushimira madamu Dinah wabakuye mubukene bakabasha kubona aka kazi k’ubuvuzi, ndetse no mugufasha gusobanurira abantu mu bijanye no kwivuza.

Aba polisi ba leta ca Congo bose bakorera mukarere k’imisozi mire mire bahawe ibyangombwa (mutuelle) byo kwivuza. Mugihe basanzwe indwara zitovurirwa mu Minembwe abinaniranye bakoherezwa i bakavu kuntara ahakandi bavura nabaturage batishoboye kubuntu.

Ndasumbwa yakomeje ashimira byimazeyo uyumu damu, Dinah wakoze imirimo y’indashikirwa mu kuzana ibi bitaro mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe, Bibogobogo ndetse no mu Rurambo aho uyu mudamu kandi yubakishije ibitaro bya kijambere.

Ndasumbwa mu kurangiza, ahamagarira abagira neza mu kugera ikirenge muca mama Dinah Bisengimana, wubakiye polisi ibitaro byiza ndetse akatanga n’ibikoresho kugirango hatangwe service nziza ku barwayi babagana. Ibi bitaro bifite abakozi 22, bose bafite impamya bumenyi (diplome) za kaminuza mubijanye n’ubuvuzi.

Tubibutseko ibi bitaro bibarizwa mu Madegu, Minembwe ndetse hakaba n’ibindi bitaro yubatse mu Bibogobogo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here