Chef Nzabinesha Gad ati: “Komini ya Minembwe haribyo ikibura kugirango itangire gukora

0
120

MINEMBWE, SUD KIVU – Mu minsi mike nibgo minisitire ufite mu nshingano zo kwegereza ubutegetsi abaturage, Azarias Ruberwa, yashitse mu Minembwe maze ashikiriza umukuru w’iposita impapuro zihangura komini ya Minembwe.

Komini ya Minembwe yemejwe mw’igazeti ya leta guhera mu mwaka wa 2014, gusa kimwe n’izindi komini nyinshi zigira ibizazane byo kubura ingengo y’imari izemerera gukora.

K’ubufatanye na minisitiri Azarias Ruberwa, komini ya Minembwe yatoranyijwe muri zike zemejwe gutangira gukorana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha, impapuro zibemerera gukora zikaba zarashikirijwe iposita ya Minembwe iyobowe na Nzabinesha Gad. Imurenge.com twaganiriye nawe kugirango atubgire ikibura kugirango itangire gukora.

Chef Nzabinesha Gad avuga ko Komini itararangira gukora, ikibura ari gujiraho abayobozi bazoyitwara ndetse no gushiraho imbago zaho.

CPEA wa Minembwe, Nzabinesha Mukiza Gad, Avuga ko mu gihe Komini ya Minembwe izoba itangiye gukora, azoba ari igikorwa co kwegereza abaturage ubutegetsi, ikindi kandi  babifashijwemo n’urwego rwa Komini bita Conseil Communal bazoshobora kwikorera igenamigambi maze bagateza akarere kabo imbere, ikindi aherako yishimira cane iyi Komine ya Minembwe nuko bazoba bamerewe n’amategeko gukoresha amafaranga ava mu misoro.

Chef Nzabinesha asanga koko kugabanya imbago z’iyi komini bitazaba byoroshe bitewe n’ibibazo by’amacakubiri arangwa muri kariya karere gusa arahumuriza abantu ko azaba ari Komini y’abantu bose yaba Ababembe, Abafuliru, Abanyamulenge, ndetse n’abandi.

Kanda hano hasi maze utegere ikiganiro cose twagiranye na CPEA, Nzabinesha Mukiza Gad.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here