ITOMBWE, MWENGA – Akarere ka Mibunda kagabweho igitero simusiga k’umunsi w’ejo, ku minsi 03/10/2019, n’abarwanyi ba Mai Mai. Hariho abamaze kumenyekana bahasize ubuzima, abandi ntibarabonerwa irengero.
Chef Hoseya Rwesa, umukuru w’iposita ya Itombwe, aganira n’urubuga http://www.imurenge.com, avuga ko abarwanyi ba Mai Mai bafatanije na Red Tabara (inyeshamba zikomoka mugihugu c’Uburundi) bagabye igitero mu Nkango, umuhana uri ku birometero bike cane n’ika (Camp) ya Makutano y’igisoda ca FARDC.
Rwesa avuga ko Leta ntaco yakoze kugirango ikumire ico gitero, yagize ati: ntakintu na kimwe bakoze, ahubwo icakozwe nuko bafunguye umuryango inka ziragenda, ngo zimare kugenda baguma kurasa amasasu inyuma abandi barenze.”
Abamaze kumenyekana baguye mur’ico gitero n’abungeri babiri, abandi bakaba baburiwe irengero kuva ejo bahungira mu mashamba, bakaba bataramenya nimba bakiriho cangwa baguye mu maboko yizo nyeshamba. Chef Rwesa avuga ko inka zo zanyazwe k’ubwinshi gusa bataramenya umubare wazo neza.
Ibi bitero bikaba Bikomeje kuba byinshi mur’aka karere k’imisozi miremire ya Fizi, Mwenga, na Uvira. Inzirakarengane zikaba zikomeje kwiyongera cane ariko igisoda ca leta gikomeje kunengwa kubera kudatanga ubutabazi ku banyagihugu.
Izi ntambara zimaze imyaka irenga ibiri, abantu bagera mu majana bahasize ubuzima, inka zirenga ibihumbi 33000 ziranyagwa, abantu bakurwa mu byabo, ndetse n’imihana ishika kuri 200 iratwikwa.
Izi ntambara zikaba zaratijwe umurindi n’inyeshamba z’amahanga zifatanije n’imitwe yitwara gisoda ibarizwa muri kariya karere.
Kanda hano hasi utegere ikiganiro Chef w’iposita ya Itombwe, Rwesa Hoseya, yakoranye na imurenge.com
Imana itabare nahi retayo ntiyihaba.
Mugerageze Mu menyeshe inzego zo hejuru, kuri massacres zikorwa n’a Mai-mai bitagira icyo bikanga cyabakoma imbere. Mubwira amahanga yose. Muyatange kuri za radios n’a za TV mpuzamahanga hamaganwa iryo hohoterwa.
Ziriya
Nyamaswa umunsi wabo urahari
Bazagezwa imbere yamategeko
Gusa abaturage kobararibwa nibwa
Nyabantu gou ernemant irebera
Iherezo ryabose riri bugufi
Leta ya kongo yasekeye inkehwa. Ejo abashumba bahungishije inka, ingabo za Leta zirabarasa bita mu Bisambu. Leta ishorera inka iziha Mai Mai na Red Tabara.
Imana ireberera imbga ntihumbza.
Wowe nkumunyamakuru Niki urigufasha abaturage kd ubona akarangare bari gukorerwe niwowe wobavuganira .
Wowe ufashe utabaze amahanga ibirigukorerwa ahonga.
Ni wowe uri kuri taire.
Nigute reta yica abaturage irinze cagwa igafasha partie imwe kugirango yice Indi.
Birashoboka ko ariyo gahunda ubuyobozi bwohejuru bwabahaye .
Erega twaragurishijwe ntitwabimenya .
Ibyobintu haraho byabaye Koko, twe ntidufite abasirikare bari muri reta kobicecekeye kd ingabo za reta zarizo zirikwica araturage . Bariturije ngo bari muri reta
Iyoni reta ki yamaze ababyeyi babo ?
Guhera kuri Ruberwa.nyarugabo. nabari basirikare Bose turabakeneye muminebwe mwese mutahe aho murihose muje kureba iwanyu uko hasigaye hasa.
Birababaje birababaje .ariko ninde waturoze Koko.
Wowe munyamakuru niba ugfite ibimenyetso byuko reta yishe abantu yaje kurinda turagisaba ayomakuru uyatangarize amahanga .
Ikibazo nuko mudatabaza .
Ngo ibindibihugu bidutabare .
Mutabaze Africa yunze ubumwe izadutabara Uganda .kenya.etypia. burundi.
Congo siho ubuzima burangirira Kinshasa niba kisegeti ariwe watanze ordre yo gukora genocide ntizakunda ibindi bihugo birahari , ikindi .
Kisegeti yaratugurishije niba mutabizi.
Mubimenye .abasenga dusenge tumusengere ntayobore umwa adapfuye imana yomwinjuru izahorera amaraso yabantu yishe baguye muririya ntambara.
Ntibizashoboka ko umunyamurenge yibagirana muri kiriya gihugu nkeretse. Imana ariyo ibikoze .
Ariko kubwabantu gusa Never never. Again.
Muhumure ubutabazi burihafi .
Muhumure kd mukomere.
Ese ntiwasanga ibi bibazo Abanyamurenge barimo ari ibihano by’imana ?!?! Uti gute ? Bibiliya itubwirako kuva yesu yabambirwa ibyaha byacu , umukiranutsi atazakorwa n’isoni imbere yabamurwanya. Tuvugishe ukuri ubu Abanyamurenge murabakiranutsi? Ntiwasanga mwarivanze mumabi bigatuma imana ibateza intambara? Kuko njya nganira n’abantu banyuranye bakambwirako abanyamurenge bagira ivangura , kunena abandi badahuje ubwoko, kugira amadini yanyu mwenyine, kwiharira ibintu nubutegetsi, kandi bimwe muribi nange maze kubibona muri bamwe nziranye nabo. Kandi ibi bintu imana irabyanga!! Ibi binyibutsa Leta ya Habyarimana uburyo yangaga umuntu wese utari umukiga …. Imana yaje kurakara imukuraho … None namwe nimudahindukirira uwiteka ngo murangwe n’urukundo kubantu bose mubonemo umuntu wese ko ari nkundi nimutabikora gutyo imana izakomeza ibateze guhangayika kugeza igihe muzahinduka intama zimana mukareka kuba ibirura. Hari nagakuru maze kumva ngo GUMINO iri gufasha Kayumba Nyamwasa ngo muze mutere urwanda mwice abanyarwanda babahaye ubuhungiro babaha akazi muri leta y’u rwanda murakora… Babaha indangamuntu muratuye bamwe …none mugiye kubitura intambara???!!!! Nzabandora. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.
Gusa ibi ni ihohotera ry’ikiremwamuntu ni gute Ingabo ziyiyta iza Leta zirasa ndetse zikica abanyagihugu aho kubakingira. Rwose njye ndasaba abanyamulengebose twishyire hamwe duharanire kwigenga cyangwa baduhuze n”ab’i Rwanda dukore igihugu kimwe kuko nibo batwemera yemwe tukavuga ururimi rumwe kuko ntituzemera kugumya kwicwa n”inyamaswa dufite bene wacu