TEL AVIV, ISRAEL – Kur’ aka Gatatu, perezida wa leta zunze ubumwe z’ America , Donald Trump, yagiriye urugenzi rw’ akazi mu gihugu ca Isiraheli, gusa urugenzi rukaba rwazamuye umwuka utari mwiza mur’ aka karere ndetse ntagihindutse bikaba byatera impagara.
Nyuma y’ ibiganiro by’ amahoro bimaze imyaka myinshi biba maze bigahuza Israel na Palestina hejuru ya Yeruselemu, hakaba nta gisubizo nakimwe kirambye cari cavamo. Kurubu Donald Trump akaba yeruye akavuga aho ahagaze.
Ndemeza nivuye inyuma ko kurubu k’ uburyo bgemewe n’ amategeko mfata Yerusalemu nk’ umugwa mukuru wa Israel – Donald Trump –
Saho gusa bagarukiye kuko bafashe n’ umwanzura wo kwimura ambasade ya leta zunze ubumwe z’America i Yerusalemu ivuye Tel Aviv.
Imvugo yasembuye cane ibihugu by’ abayisiramu maze bamaganira kure iki cemezo cafashwe na perezida Trump. Muhammud Abbas wa Palesitina, yanenze cane iyi ngingo asoza avuga ko leta zunze ubumwe z’America zitaba zigifashwe nk’ umwe mubahuza mu masezerano y’ amahoro yahuzaga ibyo bihugu byombi.
Ibindi bihugu nka; Iran, Egypt, Saudi Arabia, byunze mu rya mugenzi wabo ndetse binagaragaza impungenge ko iyi myanzuro ishobora guteza intambara ntagatifu hadasigaye n’ izindi mpagarara zashamikiraho.
Turabibutsa ko izi mpaka zimaze igihe kirekire, zikaba zifite inkomoko guhera igihe Israel yigaruriye ubutaka bgayo babukuye mu maboko y’ abanyepalestitina. Nubgo yari yarabufatanye n’ igice c’ uburengerazuba bga Yerusalemu kurubu bari m’ urugamba rwo kwomekaho k’ uburyo bgemewe n’ amategeko ikindi gice c’ uburasirazuba bga Yerusalemu maze bikaba umurwa mukuru w’ iki gihugu.