Enock Ruberangabo ati twagiye gutabariza Bijombo kubg’umutekano wa bose, Kinshasa

0
140

Itsinda ry’Abanyamulenge rirangajwe imbere n’uwahoze ari Minisitiri,Enock Ruberangabo, ryakiriwe na Minisitiri w’ingabo, Crispin Atama Tabe, mu rwego rwo gutabariza gurupema ya Bijombo kubg’intambara imaze guhitana abatari bake, benshi bakurwa mu byabo ndetse n’inka ziranyagwa.

Iyi mpuruza ije nyuma y’imirwano yabereye mu muhana wo ku Murambya kur’iri posho ryashize.

Amakuru dukesha bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bavuga ko minisitiri yababgiye ko iki kibazo bakizi kandi bakiganiriyeho na Perezida w’igihugu, Joseph Kabila, kandi ko bagiye kugihagurukira kandi ko ari inshingano za leta.

Enock Ruberangabo wari uyoboye iryo tsinda ubgo yavuganaga na imurenge.com, twamubajije impamvu bahisemo kugenda bonyine batiyambaje bagenzi babo bakomoka mu karere kamwe, yadusubije mur’aya magambo.

Yagize ati” iwacu bavuga ngo ubabaye niwe ubanda urume, ibiganiro n’abafulero bahano bizakorwa ariko n’abafulero bagiye gutabaza ndetse n’abanyintu bagatabazi wenda byose byahurira hariya kuko leta itabazwa nyine”. yakomeje agira ati” ntitwagiye gutabaza leta contre abandi, twagiye gutabaza leta ko yaha umutekano umuturage wese uri mu karere ka Bijombo”.

Ubgo umunyamakuru yamubazaga niba hari icizere ibyo biganiro bitanga dore ko muri kariya karere hari ingabo za Minusco ndetse n’ingabo z’igihugu kandi zikaba zari zisanzwe zizi ico kibazo, yakomeje avuga ko leta igomba kubona izo mbaraga kubera ko ari inshingano zabo kandi ko babonye ibikora ahatandukanye, aha yatanze urugero ku mbaraga leta yakoresheje irwanya umutwe wa Yakutumba muri Fizi bityo  Bijombo ko ari akarere katari kanini ntacotuma leta itahagarura umutekano.

Minisitiri yakomeje abibutsa ko nubgo gutakambira leta ari byiza ariko kandi ko ari inshingano za leta bityo bahumure iki kibazo kirimo gushakirwa umuti. Minisitiri yasoje asaba abaturage ubufatanye mu gihe bazaba batangiye gahunda yo kugarura umutekano muri kariya karere dore ko nta mutwe n’umwe bifuza ko wasigara urangwa muri kariya karere.

Umutekano muke muri aka karere ka Bijombo ukomeje gutera abantu impungenge nyinshi cane bitewe n’ intambara irimo itutumba muri kariya karere doreko harangwamo ingabo zivuye mu bihugu bibanyi nk’Uburundi n’Urwanda.

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here