KAMANYOLA, SUD-KIVU – Ejo Nakane, ku minsi 07/11/2019 nibwo abagabo 3 (Twahigize Ezechiel, Bisimwa Katabana na Pasteur Mbeke Sadiki) bafashwe n’inzego z’umutekano zikorera i Kamanyola, aha ni k’umupaka wa Congo w’ibihugu Congo, Rwanda ndetse n’u Burundi. Aba bagabo bakaba bakekwa gukorana n’inyeshyamba zikomoka mu gihugu c’Uburundi (Red Tabara); kuri ubu bivugwa ko ziri mu musozi ya Uvira, Itombwe ndetse na Fizi.
Umuvugizi w’Ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, Capitaine Dieudonné Kasereka yabwiye urubuga wwww.imurenge.com, ko abo bagabo batatu bafatanwe imyenda y’imvura na telefoni ngendanwa zirimo amabanga yo gutegura ibitero ku baturage b’akarere ka Minembwe ndetse n’indi mihana ihegereye ituwe mo n’Abanyamulenge. Ibi bitero bikaba byarimo gutegurwa kuzakorwa mu duce twa Kamanyola na Uvira ndetse n’ahandi hose hatuye Umunyamulenge muri Congo, Aya amakuru akaba avuga ko ibyo bitero byari biteganyijwe gukorwa bitarenze ku munsi 01/12/2019.

Nyuma yo gufatwa kw’aba bagabo, umwe muri bo yireguye avuga ko bari bahawe akazi ko kwikorera no gushitsa ibyo bikoresho ku babigenewe ariko ntibamenye ibyari muri ayo masakoshi (imizigo) bafatanwe. Nyuma yo kubazwa uwabatumye gushitsa n’uwabahaye ibi bikoresho, aba bagabo bireguye bavuga yuko batazi uwabibahaye kandi batazi n’aho bari batumwe gusa ko bahawe kubigeza ahantu hatazwi.
Tubibutse yuko ibiro by’ingabo za leta (FARDC) zikorera muri Kivu y’Amajepfo, biserukiwe n’umuvugizi w’ingabo Capitaine Kaseraka biremeza ko abagabo ko ari 3 boherejwe i Bukavu kugira ngo hakorwe iperereza kandi hamenyekane n’uwabatumye.
Capitaine Kasereka akaba amenyesha yuko ingabo za leta ayoboye (FARDC) ziri maso kandi zahagurukiye kurwanya abagizi ba nabi cangwe buri wese ushaka kuburiza mo umutekano w’abaturage muri rusange.