Indwara ya SIDA iterwa na virusi yitwa HIV (Human Immunodeficiency Virus). Iyi virusi iyo igeze mu mubiri, yica abasirikare barinda umubiri (système immunitaire), umuntu agasigara ameze nk’inzu irangaye, indwara yose ije igasanga nta abasirikare bari ku burinzi, ikinjira uko ishaka. Muri iki gice cya mbere turabagezaho iby’ iyi ndwara (nubwo benshi bazi ibyayo) ariko ntihabura ibindi byiyongera ku byo umuntu yaba yarasanzwe azi, bityo akarushaho kuyimenya no kuyirinda. Kuko kugeza ubu…nta muti nta n’urukingo igira.
Ibimeneyetso bya SIDA
Ibimenyetso bya Sida biterwa naho igeze (phase) isenya ubudahangarwa bw’umubiri. Mu kwezi kumwe cyangwa abiri ya mbere, umuntu amaze kuyandura, agaragaza ibimenyetso bisa n’by’ibicurane (ruvutura) bikamara ibyumweru bike.Ibyo n’umuriro, kubabara (kurwara) umutwe), kubabara mu mitsi no mu ngingo, ibifuruto, kubabara mu muhogo, kugira utubyimba cyane cyane ku ijosi. Ariko ngo hari ubwo ibi bimenyetso bitagaragara. Mu gihe iyi virusi imaze kwiyongera no gukomeza kwica abasirikare barinda umubiri, umuntu ashobora kugaragaza ibindi bimenyetso: umuriro,umunaniro, utubyimba,impiswi (guhitwa) no kunanuka.
Sida imaze gukura…
Umuntu urwaye Sida igihe kirekire ubudahangarwa bwe buba bumaze kwangirika cyane, ubwo nibwo indwara z’ibyuririzi ziboneraho urwaho (uburyo), nazo ziti “natwe turaje!» Iyo Sida igeze kuru uru rwego (phase) ibimenytso byayo ni ibi bikurikira: Kubira ibyuya byinshi mu ijoro (ibyo uryamyeho bigatota/ bikaroba), umuriro ugenda bwacya ukagaruka, guhitwa kudakira, udusebe (tw’umweru) mu kanwa no ku rurimi, umunaniro udashira, kunanuka n’ibibyimba ku mubiri.
Sida yandurwa ite?
Virusi itera Sida iba mu masohoro, amaraso, no mubatembabuzi y’ igitsinagore (secretion vaginale).Yandurwa mu buryo bukurikira:
Mu mibonano mpuzabitsina: Umuntu ukora imibonano mpuzabitsina n’undi ufite virusi itera Sida arayandura. Gute? Burya ngo iyo abantu bakora imibonano mpuzabitsina,ku gitsinagabo cyangwa mu gitsinagore hazaho/hazamo udukebwe dutoya, dutoya cyane udashobora kubonesha ijisho, dutewe no kwi kubanaho kw’ibitsina mu gihe igikorwa nyirizina kiri gukorwa. Utwo dukebwe ni ryo dirisha virusi itera Sida inyuramo ikinjira mu mubiri ivuye mu masohoro y’umugabo cyangwa mu matembabuzi yo mu gitsina cy’umugore.
Guhabwa amaraso: Guhabwa/guterwa amaraso yanduye, ya yandi abarwayi bamwe bahabwa bari kwa muganga, n’ubundi buryo abantu banduriramo Sida.
Gusangira inshinge: Nanone Sida yanduzwa no gusangira inshinge, mbese ugaterwa urushinge rudasukuye ruriho amaraso y’umuntu wanduye.
Umubyeyi ayanduza uwana :Umubyeyi wanduye ashobora kuyanduza umwana we mu gihe atwitwe (afite inda), abyara cyangwa yonsa.
Icyitonderwa: Sida ntabwo yandurirwa muri ubu buryo bukurikira: Guhoberana, kuramukanya, gusangira ibiryo, kurarana n’uyirwaye, mu mwuka duhumeka, mu mazi, cyangwa kuribwa n’umubu cg utundi dukoko.
Ni bande bafite ibyago byo kwandura Sida?
Abantu bafite ibyago byo kwandura Sida cyane n’abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ni ukuvuga gukora imibonano mpuza bitsina, nta gakingirizo. Abandi, n’abaca inyuma abo bashakanye. Ibi byago byo kwandura birushaho kwiyongera iyo basambana n’abantu batandukanye (multiple sexual partners). Ikindi, kugira izindi ndwara (Sexually Transmitted Infections – STIs) zandurira mu myanya ndangagitsina, nazo zongera ibyago byo kwandura Sida kuko hari ubwo zitera ibisebe ku /mu gitsina , bityo bikaba irembo virusi ya Sida inyuramo yinjira mu mubiri. Abandi bugarijwe n’ibi byango n’abitera ibiyobyabyenge babinyujije mu nshinge; n’abagabo badasiramuye, kubera ko agahu ki mbere ku gitsina kaba korohereye cyane, noneho kakazaho twa dukebwe(udusebe) virusi itera Sida inyuramo ikinjira mu mubiri.
Mu gice cya kabiri, tuzabagezaho n’ibindi ahari mutari muzi kuri SIDA, murahishiwe!
– Kwirinda Biruta Kwivuza –
Source: http://www.mayoclinic.org
Yanditswe na Munyampirwa Sebaganwa