MINEMBWE, SUD-KIVU – Niyinga ku minsi 03/11/2019 nibwo abaturage ba Mibunda bakuwe mu byabo n’intambara bahawe inkunga yatanzwe n’imvukira za Minembwe kuva muntara ya Texas, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi nkunga yatanzwe akaba ari imifuka y’amafu igera kuri mirongo umunani (80) ya Kaunga.
Byari ibyishimo byinshi kumpunzi za Mibunda ziri mu Minembwe ubwo bagezwagaho iyi mfashanyo y’abana babo batuye muri Amarillo, muntara ya Texas. Aba batuye muri Amarillo bakaba barihurije hamwe kugira ngo bafashe ababyeyi ndetse na barumuna babo bakuwe mu byabo n’intabara zagiye zirangwa mukarere ka Minembwe.

Uwari ahagarariye iki gikorwa co gishitsa iyi mfashanyo kuri zino mpunzi za Mibunda, Bihizi utuye kuri Gitavi yashimiye byimaze yo aba bagiraneza kuva muri Amarillo, Texas kuko ngo bakoze ibikorwa by’indashikirwa. Bihizi akaba yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko bakiriye iyi mfashanyo y’imipfuko mirongo umunani (80) ya Kaunga kandi ko buri rugo rwagiye ruhabwa umupfuko umwe w’ifu.

Aba abaturage bahawe iyi mfashanyo nabo bakaba bashimiye byimaze yo abana babo batuye hirya no hino kuba barakomeje kubazirikana muri ibi bihe by’itambara. Aba baturage bakaba berekanye ibyishimo birenze, doreko bavuga yuko kugeza ubu bagihaye batakira leta ya Congo ndetse n’amashirahamwe mpuzamahanga kubafasha kugira ngo akarere kongere kagire umutekano.
Tubajije aba baturage kubyerekeye ibyo kurya bahawe, benshi bavuga yuko kubyerekeye imfashanyo bagiye bahabwa ariyo ibabeshejeho kuko ngo badaherutse kuja mu mirima yabo nkuko babyivugira. Gusa biragaragara ko uyu mubari w’imfashanyo bahawe ari muke cane ugereranyije impunzi z’akarere ka Mibunda zibarizwa mu Minembwe.
Nubwo izi mpunzi zishimira abagira neza kuva hirya no hino kubwo gukomeza kubazirikana no kubatekereza, bavuga yuko intambara zikomeje kwiyongera kandi bakomeje gutakira leta kugira ngo umutekano wongera uboneke mukarere kandi basubizwe mu byabo.
Tubibutse yuko mu birori byo gutanga iyi mfashanyo kuri bano baturage ba Mibunda, umuyobozi mukuru wa komine ya Minembwe, Gadi Mukiza Nzabinesha nawe yahawe ijambo aho yavuze ko adahwema gushimira imvukira z’akarere ka Minembwe zituye hirya no hino kubwo gukomeza kubazirikana kandi ko batigeze babatererana mu byago bagize byo gutwikirwa ho amazu.
Uyu muyobozi wa komine ya Minembwe, Gadi akaba yaboneye ho umwanya wo gusaba aba baturage bahawe iyi mfashanyo kugira umutima wo gutura mu gihugu, akaba yagize ati: “Ntawe uza wanga konka nyina ngo nuko arwaye uruheri”. Yasobanuye uyu mugani agira ati: “Nubwo igihugu kirwaye iyi niyo gakondo yacyu twahawe n’Imana, kandi tugomba kuzayitura mo uko biri kose.