Imvururu zongeye kandi kuzuka hagati y’abungeri b’inka n’inyeshamba za mai mai…

0
130

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku minsi 27/02/2019 amakuru atugeze ho mukanya avuga yuko kandi hongeye kuvuka imvururu hagati y’abungeri n’inyeshamba za mai mai zibarizwa i Lulenge, muri gurupema ya Basimunyaka, akarere ka Fizi. Iyi mishamirane yabereye ahitwa i Monda, ni ahagana mu muhana w’i Gisanya.

Tukimara kumva iyi nkuru, http://www.imurenge.com yaganiriye na bamwe mu bungeri aho batubwiyeko umuntu umwe ariwe wapfuye wishwe n’inyeshamba za mai mai. Chubahiro wahasize ubuzima yari umwungeri wa Ruturutsa Raphaël, akaba yarashwe ubwo baguye mugitero cy’izi nyeshamba za mai mai ubwo bari bavuye guherekeza mugenzi wabo w’umwungeri warutashe yerekeza mu Minembwe.

Bamwe mu baturage batuye mu muhana w’Imonda baganiriye na http://www.imurenge.com batubwiyeko inyeshamba za mai mai zikomejye kwiyongera murako gacye. Izi nyeshambaza zikaba ziyobowe nuzwi kwizina rya Mulumba kandi zikaba zibarizwa mu muhana wo kwa Kagembe ndetse ko zifite intego yo kwiyunga n’ingabo za leta ya Congo, ariko benshi babirebera hafi babona ko ari ikinyoma ahubwo hari ikintu kibyihishe inyum.

Tubibutse ko bamwe mubagabo b’incyabwenge kuva mu moko atuye murako karere bamaze kugera mu muhana w’Imonda kuva kur’uyu munsi w’agatatu 27/02/2019 kugirango batohoze neza iki kibazo kandi baniyambaza ubutegetsi mukurandura imitwe yitwaje ibunda ibarizwa muri kano gace k’i Lulenge.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here