Bijombo, 29-10-2019:- Imihana ibiri yo muri gurupema ya Bijombo, Zone ya Uvira, yaraye itwitswe n’abarwanyi ba Mai Mai ku mugoroba w’ejo ku minsi 28/10/2019. Iyo mihana akaba ari Rusuku na Bijombo rwagati.
Imurenge.com yavuganye na Chef Kabarure Furaha, umuyobozi Gakondo w’iyo Gurupema gusa utakiyibarizwamo kubera ibibazo by’intambara, yatubwiye ko amazu yose yo kur’iyo mihana yatwitswe, abaturage bakaba bahungiye mu mashamba. Ati” biteye impungenge mur’ibi bihe by’imvura.”
Amakuru atugeraho yemeza ko umubare muke w’abasoda ba leta bakorera muri kariya karere ushobora kuba intandaro y’ibikorwa by’urugomo Bikomeje gukorerwa hariya. Uyu muyobozi gakondo avuga ko ibirindiro bya FARDC bibarizwa ku birometero bishika kuri 20 uvuye aho ico gitero cabereyeho.
Hari hashize igihe c’agahenge nyuma yaho intambara hagati y’amoko atuye ako karere ibaye, iyi ntambara ikaba yaratangiye mu kwezi kwa Kane umwaka wa 2017, imahana myinshi ku mpande zari zihanganye iratwikwa k’ubwinshi.
Umwe mu bayobozi gakondo ukorera hariya yadutangarije ko ibi bikorwa byo kunyaga muri Bijombo bigenda bikorwa na rumwe m’urubyiruko rw’Abafuliru ndetse n’Abanyintu rufatanije n’inyeshamba z’Abarundi.
Mu yinga rindi ryashize akaba aribwo ikindi gitero kandi cagabwe ku borozi b’Abanyamulenge maze gitwara inka zishika kuri 50. Ingabo za FARDC k’ubufatanye n’abagabo b’inyangamugayo b’Abanyintu babashije kugarura inka 30 mur’izo zari zagiye.
Kubera ibibazo bya network, ntibyadukundiye kumenya umubare w’abantu boba baguye mur’iki gitero. Ibi bitero bikaba bibaye mu gihe Minembwe nayo yugarijwe n’abarwanyi ba Mai Mai.
Imurenge Mukomere nubwo bisa gutya ariko mw’Ijuru Hari Imana ishobora guhindura ibihe Bibi ikabigira byiza.
Abari I murenge muzagerageze gufotora amateka abikwe kugirango yuzayaheraho twongera kubaka iwacu. Yaba Imihana yasenyutse, amafoto yabacu bazize Uko baremwe Kandi ataribo biremye. Murakoze Kandi Muhumure Dutite Imana