KITALA, CONGO – Ku mugoroba w’ejo nagatanu ku minsi 26/01/2018, abantu umunani mu karere ka Kitala, Uvira bakubiswe n’inkuba babiri barapfa abandi batandatu barahungabana, mu gihe imvura ikaze yangirije byinshi birimo n’amazu yasenyutse.
Uyu muyobozi w’ikambi ya gisirikare aho iyi nkuba yakubise yavuze ko iyi nkuba yangirije ibintu byinshi ndetse inahitana abantu babiri kandi abandi batandatu batakomereka.
Yasoje avuga ko ari bwo bwa mbere abantu bo muri aka gace bakubiswe n’inkuba ndetse anihanganisha imiryango yasizwe.