Intumwa kuva Bukavu, Uvira na Itombwe zashitse mu Minembwe kurebera hamwe ikibazo c’umutekano…

0
106

MINEMBWE, CONGO – Umujanama mukuru wa guverineri kuva Bukavu, uhagarariye Monusco, intumwa kuva Uvira ndetse na n’umukuru wa secteur y’itombwe, Kiki Kininga bashitse mu Minembwe uyu munsi nakazirimwe 28/05/2018 kurebera hamwe ikibazo c’umutekano mukarere hose.

Tuganira n’umwe muri aba bashitsi waturutse Bukavu, yavuze ko intego yabazanye ari kuganira n’abayobozi ndetse n’abaturage batuye mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe ku bibazo bikomeje kwibasira akarere ka bijombo ndetse n’indi mihana ihegereye.

Uyumugabo yavuzeko ntawe uzaza gushaka amahoro y’akarere ka Bijombo na Minembwe yose muri rusange uretse gusa abaturage bonyine bicaye hamwe bakiga kandi bagakemura ibibazo bituma barwana. Yagize ati: “Mugihe bashize hamwe, bazobona amahoro arambye kandi akarere kazasurwa na buri wese wifuza kuhagera.”

Iyi ntumwa yakanguriye abaturage bose ba Minembwe guhagurukira ica rimwe kugirango barwanye amacyakubiri y’amoko arangwa mukarere ndetse n’umuntu wese uzana aya macakubiri kugira ngo bashobore kumenya ko bose ari bene mugabo umwe.

Tubamenyesheko nagatatu ku minsi 30/05/2018 hateganyijwe inama nkuru; iyi nama yahamagajywe na Monusco ndetse n’izi ntumwa za reta kugira ngo bashobore guhugura abaturage ba Minembwe, bababuze gukomeza urwango ndetse n’amacakubiri hagati yabo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here