Invururu zabaye mukarere ka Bijombo zatumwe ababyeyi benshi bako karere bohoreza bana babo kwigira mu Minembwe…

0
130

MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma yaho akarere ka Bijombo kongeye kuvugwa mo umutekano muke, benshi mu babyeyi batangiye kohereza abana babo kwigira mu Minembwe kubw’impamvu z’umutekano muke urangwa muri kano karere ka Bijombo.

Abana bahunze akarere ka Bijombo…

Nkuko tubikesha umuyobozi w’ikigo c’amasomo yisumbuye y’Ilundu, Prefet Harera Joseph, avuga yuko mu minsi mike ishize bakiriye abana benshi kandi baje bavuga yuko baje kwigira kuri kino kigo kuko bahunze imihana yabo bari batuyemo kubw’umutekano muke uharangwa. Iki kigo ca Institut Ilundu ni kimwe mubigo byakiriye abanyeshuri benshi, bikaba kandi nyemezwa n’umuyobozi waco ko bakiriye hafi abana barenga kuri mirongo ine (abanafunzi 40), bose baje bahunze akarere ka Bijombo.

Bamwe mu banafunzi baje kwigira kuri Institut Ilundu…

Nkuko tubikesha umwe mu babyeyi b’aba bana, yavuzeko byari bigoye kugirango abana babo bigire mukarere karimo intabara kandi badafite aho barara ndetse n’ibyo barya. Ibi bikaba ari bimwe mu byatumye bamwe mu babyeyi bahungisha abana babo kugira ngo bakomereze amasomo yabo mu Minembwe.

Nyuma yaho twaganiye n’umuyobozi wiryo shuri, Prefet Harera Joseph akaba asaba buri wese ufite umutima ufasha kugira ngo agire icyo akora kubwo gufashe abo bana.

Abanafunzi baje kwiyandikisha bari benshi…

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here