VOOSLORUS, JOHANESBURG – Ku minsi 23/09/2018, buri mwaka, n’umunsi wahariwe umuco mu gihugu ca South Africa (Heritage Day). Johanesburg, mw’ivile ya Vooslorus, abahatuye bahisemo gutegura iserukiramuco mpuzamahanga mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi.

Uyu muhangwe witabiriwe n’amoko atandukanye akomoka mu gihugu ca South Africa; Zulu, Sotho, Ndebele, Swaziland. Sabo gusa kuko hari hatumiwemo n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika birimwo, Mozambique, Lesotho, Swaziland, ndetse na DR Congo yari ihagarariwe n’ubgoko bg’Abanyamurenge.
Nyuma rero yo kwitwara neza mu mbyino z’umudiho ndetse n’imbarato, Abasore n’inkumi b’Abanyamurenge bahawe igihembo. Sizo mbyino gusa berekanye kuko bacishimwo n’izindi nk’Igisirimba, imbyino bavuga ko basigaranye nyuma yaho ubutumwa bgiza bugereye iwabo, maze bahitamo kuza bakoresha iyo mbyino mu kuramya no guhimbaza imana aho kwigana imico y’Abanyamahanga.

Imurenge News Agency (INA) yaganiriye n’umuyobozi w’Abanyamurenge batuye mu gihugu ca South Africa, Cleophas Nganire, maze atubgira uko bakiriye igihembo babonye.
Yagize ati “Mubyukuri twarabyishimiye cane ndetse binadutera imbaraga zo gukomeza kwitabira imihango nk’iyi kuko twasanze dufite umuco mwiza n’Abanyamahanga bishimiye cane bakana wuduhera igihembo aho twabaye aba gatatu mu moko asaga 13; twatewe ishema nabyo kandi iri ribaye itangiriro”.
Yashoje Yibutsa bagenzi be bakomoka hamwe ko bafite umuco mwiza, ndetse ko bagomba ku wubaha, ku witaho, no ku wurinda. Ati “ntitukibagirwe na rimwe imbyino gakondo, ibyokurya gakondo, ubufura, n’ubunyangamugayo aho twaba turi hose kuko niwo murage twasigiwe na ba sogokuru. ubgoko butagira umuco ni nk’igiti kitagira imizi”.