Inzira yo gusobanukirwa kwandikisha abana bavutse muri leta iracari ndende kuri bamwe, mu Minembwe.

0
80

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku minsi 13/11/2018, mukiganiro yahaye abanditsi n’abanyamakuru mubiro bya etat civile, bwana Ngoboka, uhagarariye ibiro bishinzwe kwandikisha abana bavutse ndetse n’abantu bakoze amakwe yavuzeko hakiri imbogamizi ninshi.

Yavuze ko hari ababyeyi benshi batarasobanikirwa akamaro k’amakaratasi ndetse no kwandikisha abana babo bavutse muri leta.

Ngoboka, ushinzwe kwandikisha abaturage muri leta.

Kubw’uyu muyobozi akaba akangurira abaturage bo mu Minembwe gushigikira, kwita no kwiyandikisha kugira ngo bahabwe amakaratasi yemeza ko bazwi muri leta nk’abanya gihugu.

Ngoboka akaba anakomeje gushimira bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa iki gikorwa ca leta, dore ko ari inshingano z’aba baturage kugira ngo bamenye kandi bahabwe ubwene gihugu. Yakomeje anasaba ababisobanukiwe gukangurira bagenzi babo batabisobanukiwe.

Biravugwa yuko iki gikorwa cyo gushakisha ikarita y’amavuka (extrait de naissance), ikarita yemeza umugabo n’umugore ko bashakanye (acte de mariage) mu Minembwe bitahabwaga agaciro, ariko kubera kugenda mu mihana itandukanye bigisha abaturage iby’iki gikorwa; biravugwa yuko benshi batangiye kubiha agaciro ndetse ko batangiye kumenya akamaro k’ibyangombwa.

Kurikirana ikiganiro na Ngoboka, ushinzwe servisi yo kwandikisha abaturage muri leta.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here