Bategerejwe mu rukiko umunsi wose birangira batitabye…

0
147

KINSHASA,RDCONGO – Imfungwa 25 zifungiye i Kinshasa zizira i dosiye yiswe iya  Abbas Kayonga Dada, wahoze ari umuyobozi w’ibiro bishinzwe kurwanya ruswa iva ku bucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri kivu y’amajy’epfo. Nyuma yo gutegereza byarangiye nta numwe ukandagije ikirenge ce mu rukiko mu gihe byari byitezwe ko bitaba urukiko ku munsi w’ejo n’akabiri, ku munsi 13/11/2018.

Izi mfungwa zakiriye amakaratasi azihamagaza ko zigomba kwitaba urukiko rwa gisirikare ku munsi wejo washize ariko abantu batangajwe no kubona umunsi ushize zitagaragaye mu rukiko.

Abagombaga kuja kumva uko urubanza rusomwa, abatangabuhamya n’abanyamakuru, bahageze kugihe cy’isaha zitatu za mugitondo bategereza kugeza kugihe c’isaha zirindwi z’amanywa ariko imfungwa zitarahagera. Nyuma gatoya nibwo abaraho babwiweko urubanza rutakibaye.

Imurenge News Agency, yashatse kumenya ikindi gihe caba catanzwe izi mfungwa zizitabiraho urukiko, umwe mu bari baje kumva urubanza yatubwiyeko uru rubanza rwimuriwe ku minsi 24/11/2018.

Twashatse kandi kumenya icaba cateye izi mfungwa kutagezwa mu rukiko nkuko byari byitezwe, amakuru atugeraho avugako ubusanzwe amategeko ategekako ubushinjacaha (parquet), aribwo bushinzwe kumenya uko imfungwa zija ku rukiko ariko ngo imodoka ibajana ikaba yabuze.

Tuzakomeza kubagezaho amakuru y’iri buranishwa.

Tubibutse kandi ko izi mfungwa zikaba zarazize ubufatanyacaha na Abbas Dada, wahoze ari umuyobozi ushinzwe kurwanya igiturire ndetse na magendu y’icuruzwa ry’amabuye yagaciro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu ntara ya kivu y’amajy’epfo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here