Katogota: Ku nshuro ya 20 bibuka ababo barenga 300 bishwe bazira uko baremwe…

0
316

KATOGOTA, SUD-KIVU:- Ku minsi 14/05/2020, imyaka mirongo ibiri irashize abaturage ba Katogota bishwe n’abarwanyi ba RCD/APR nkuko mapping report ibivuga. Aha ni mu muhana wa Itara-Luvungi, territoire ya Uvira, aho abaturage bazindutse bibuka inshuti n’abavandimwe.

Nkuko tubikesha abaturage batuye muri aka karere, batubwiye yuko uyu munsi mu masaha ya mugitondo aribwo abaturage bose batuye aka karere ndetse n’abatuye mu Lubarika, bazindutse mu muhango wo kwibuka ababo bishwe n’abantu bitwaje imbunda.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abantu batari bake, abahagarariye uyu muhango batangiye bavuga uburyo aba bantu bishwe, ndetse banasaba inzego za leta gukora uko bashoboye kugira ngo abakoze aya mabi bizashakishwe kandi bashikirizwe ubutabera. Bitewe n’ibihe abantu barimo by’indwara ya COVID-19, abaturage bitabiriye uyu muhango bose basabwe kutegerana no kudasura imva y’aho aba bantu bose bashinguwe, kubwo kwirinda iyi ndwara ya Coronavirusi.

Nyuma yaho aba baturage basabwe kudasura imva y’aho aba bantu bashinguwe, abahagarariye uyu muhango bo basuye iyi mva kugira ngo babashe kunamira no gukora umuhango wo kwibuka nkuko bisanzwe.

Tubibutse yuko umutwe w’ijwmbo ryo kwibuka muri uyu muhango (autour du thème) wari uvuga ngo” Kubabarira no kutihora.

Umuyobozi w’umuhana wa Katogota, Eric Muvomo, yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko adahwema guha agaciro uyu munsi kandi ko azahora yibuka abavandimwe babo bazize uko baremwe. Yavuze yuko adashobora gucira imanza abakoze aya mabi, ariko ko nanone bitakagombye kuba nkuko byabaye abaturage bakicwa bazira uko baremwe. yagize ati “Imana yonyine niyo izi ububabare duhorana, kandi niyo izaca imanza. Gusa turifuriza abaturage bacu guhorana umutima w’urukundo n’ubusabane..

Shefu Eric na none avuga yuko badahwema no kwibuka abaturage biciwe Makobola. avuga yuko leta yakagombye gukora uko ishoboye kugira ngo hakorwe ubutabera kugira ngo abakoze aya mahano babazwe ibyo bakoze.

Tubibutse yuko umuturage wese utuye Katogota yahagaritse imirimo ye kugira ngo bibuke inshuti n’abavandimwe bishwe bazira uko baremwe. Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku minsi 14/05/2000, Katogota.

Bimwe mu byegeranyo byakozwe n’abashakashatsi mpiuzamahanga, biremezwa yuko mu myaka mirongo ibiri n’itanu ishize, mu ntara ya Kivu y’amaj’epfo ndetse no hagati mu gihugu, hakozwe ubwicanyi bwinshi kandi bwibasira n’amoko;  aho ni kuva mu mwaka w’i 1996.  UN mapping report ivuga nk’ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge i Kabera, i Baraka, ndetse n’ahandi. Iyi raporo kandi ivuga n’ubundi bwicanyi bwibasiye abo mu bwoko bw’Ababembe nku bwabereye Makobola n’ahandi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here