NAIROBI, KENYA – Abantu batanu nibo bimaze kwemezwa ko bishwe mumuji wa Nairobi mugihe Police yabuza ga abayoboke ba Raila Odinga kwigaragambya.
Police yakoresheje ibyotsi biryana mumaso ndetse banakoresha imipira y’amazi kugira ngo bashobore guhasha aba baturage bigaragambya ga bishimira kugaruka kwa Odinga mu gihugu.
Odinga, umuyobozi mukuru wa National Super Alliance (NASA), yabwiye abanditsi n’abanyamakuru ko Police yageze hamwe igakoresha amasasu kugeza naho bishe abanyagihugu.

Akanama gashinzwe kuvugira ikiremwa muntu, Amnesty International kasabye ubuyobozi bwa Kenya ndetse na police guhagarika gukoresha amasasu kuko ngo ibimenyetso bigaragara, hari bamwe barashwe amaguru ndetse abandi baricwa.
Imbunda ikoreshwa mugihe uyikoresha adafite uburyo yikiza. Ntawe upfa kurasa gusa, harasa umuntu ushaka gukiza ubuzima bwe. – Abdullahi Halakhe, umwanditsi wo muri Kenya –

Police yemeye ko yakoresheje ubyotsi biryana mumaso ndetse n’imipira y’amazi ariko yahakanye gukoresha amasasu. Imbere y’abanditsi n’abanyamakuru, umukuru wa Police yavuze ko abo batanu bapfuye bishwe n’amabuye yatewe n’abanyagihugu. Yanavuze ko batewe aya mabuye n’imbaga y’abanyagihugu bari buzuye uburakari bwinshi.
[democracy id=”current”]